Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Amajyaruguru: Guverineri yasabye abikorera gukomeza intambwe idasubira inyuma mu kwagura ishoramari

Wednesday 21 August 2024
    Yasomwe na


Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasabye abikorera bo muri iyi ntara gukomeza gukora ibikorwa bitandukanye birimo no kwagura ishoramari.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kanama 2024 ubwo yatangizaga kumugaragaro imurikagurisha(Expo 2024) ryateguwe n’urugaga rw’abikorera PSF aho ryitabiriwe n’abaturutse mu Rwanda no kuyindi migabane harimo na Misiri.

Mukanyarwaya Donatha uhagariye abikorera muri PSF mu ntara y’Amajyaruguru yashimiye abitabiriye iri murikagurisha ndetse avuga ko umubare bari biteza kuzitabira warenze uko babitekerezaga.

Yagize ati:"Mbere na mbere ndashimira abaje kumurika ibyo bakora , iri murikagurisha ryitabiriwe n’abantu benshi banyuranye cyane nkuko mwabibonye kuruta uko twabitekerezaga, ryitabiriwe n’abanyamahanga benshi baturutse hirya no hino , rirasiga ryeretse abaturage ko hari ibintu byinshi bikorerwa hano iwacu mu majyaruguru batari bazi, nibyo kwishimira cyane."

Mu butumwa yatanze Guverineri Mugabowagahunde Maurice yashimiye abateguye iri murikagurisha ndetse abasaba kwagura ishoramari.

Yagize ati:" Hari hashyize igihe kinini twifuza ko iri murikagurisha riba , ryari riheruka kuba mbere y’icyorezo cya Covid-19 mbere, by’umwihariko ndashimira abanyamahanga baje kumurika ibyo bakora bambwiye ko hari abo muri Tanzania, Misiri, Gabon, Ghana ,Sudan n’ahandi abo bose ndabashimiye, bazava mu ntara yacu hari ibyo batwigiyeho natwe hari ibyo tuzabigiraho , ibi byose bigamije kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cyacu."

Yakomeje agira:"Uruhare rwanyu nka PSF turarubona, ngira ngo tumaze igihe dukorana mu kuvugurura imijyi yacu turabashimira cyane tubikuye ku mutima mukomerezaho , kandi ndagira ngo mumfashe dushimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uburyo akomeje guteza imbere ishoramari muri iki gihugu, ndetse no gukangurira abantu duturanye gushora imari mu Rwanda., ibi byose n’ibikorwa adukangurira umunsi ku munsi, atuguramo inama umunsi ku munsi natwe dukwiye kubishyira mu bikorwa twagura ishoramari ryacu kugira ngo turusheho kubinoza neza."

Uyu muyobozi kandi yijeje abikorera ko bazakomeza koroherezwa mu gushora imari muri iyi ntara , aho yavuze ko Amajyaruguru ari heza buri wese yakwifuza kuhashora imari, ndetse ngo hari abashoye imari yabo kuri ubu batanga ubuhamya.

Iri murikagurisha ryatangiye tariki ya 16 Kanama 2024 rizarangira tariki ya 26 Kanama 2024 ririmo kubera muri Stade ubworoherane y’Akarereka Musanze, abikorera bongeye kwibutswa ko uyu ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibicuruzwa byabo ku isoko hitabwa cyane ku bikorerwa muri iyi ntara y’Amajyaruguru, ikindi ngo nuko bakwiye guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kubihesha agaciro, basabwe kandi kwirinda ubucuruzi magendu ndetse n’ibiyobyabwenge.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru