Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu ntara y’Amajyaruguru mu turere turimo Musanze , Gicumbi na Burera haracyagaragara abasaza bageze mu myaka y’izabukuru n’abasheshe akanguhe bisanga mu mirimo kuri bo imeze nk’amaburakindi, ijyanye no kurarira amaduka, mu gihe bakagombye kuba baruhuka imbeho ya n’ijoro. Bavuga ko ako kazi karimo ingaruka mbi, usibye kuba yahitanwa na bene ngango baje gusahura hari n’abajya bahasiga ubuzima bitewe n’imbeho ibafatanya n’izabukuru.
Urugero twafashe ni urw’abasaza bakora izamu ku maduka yo mu mujyi wa Musanze, aho usanga abageze mu myaka kuva kuri 60-85 ari bo bakora izamu ryo kurinda amaduka, bakavuga ko nta kundi babigenza.
Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yagerageje kuganiriza bamwe muri abo basaza bavuga ko nta kundi babigenza baba bashakisha udufaranga two gusunika amasaziro nubwo birangira ubwo buzima ari bwo bubashajishije nabi mu gihe bari bageze mu myaka yo kuruhuka.
Umwe muri bo utifuje gutangaza amazina ye, yavuze ko kuza kurara mu mbeho biterwa nuko ntayandi mahitamo aba afite nubwo hari n’igihe bamwe bahasiga ubuzima.
Yagize ati "Benshi muri twe turara hano ku maduka, dufite ingo zacu tuba twataye kandi nta yandi mahitamo, ubwo reka dushake andi masaziro."
Bizimana Venan twahuye nawe ahagana Saa 18h00’ afite ikibando agiye ku kazi k’izamu, tumubajije impamvu abasaza aribo bakoreshwa bene iyo mirimo avuga ko nta kundi babigenza.
Bizimana yagize ati "Ngiye Ku kazi, hari iduka ndarira ryo ku muhanda wa Younde kugira ngo mbone udufaranga two kujya nguramo icyo nkeneye."
Uyu musaza akomeza avuga ko atashobora kurara mu rugo ngo areke kuza gushakisha amafaranga.
Yagize ati "Ubu se narara mu rugo? Ko leta ishaka ko dukora, ntakindi nakora rero nahisemo akazi ko gukora izamu."
Twifuje kumenya icyo Urugaga rw’Abikorera PSF mu Ntara y’Amajyaruguru maze umuyobozi warwo Mukanyarwaya Donatha aburira abikorera by’umwihariko ba nyiri amaduka ko gukoresha umusaza ugeze mu zabukuru bingana no gukoresha umwana utarageza imyaka.
Yagize ati "Duhora twibutsa abikorera iki kintu cyo kudakoresha abasaza ,cyane cyane Musanze, ubwo rero bagomba kumva ko gukoresha umusaza rukukuri bingana no gukoresha umwana utarageza imyaka y’ubukure. Ni cyo gihe baba bagezemo cyo kuruhuka, byibuze bashobora guhabwa akandi kazi ariko kurara mu muyaga birabangiriza cyane ."
Mukanyarwaya akomeza agira inama abikorera kugana ibigo bikora uburinzi bw’umwuga aho gukoresha aba basaza.
Yagize ati "Ndasaba abacuruzi n’abandi bafite ibikorwa bitandukanye kujya bakorana na kompanyi zirinda umutekano zizwi aho gukomeza gukoresha abasaza. Ubu se ni gute ufata business ya Miliyoni 5, iya miliyoni 20 ukujya kuyirindisha umuntu utagira imbaraga, rero tugiye gukomeza gukora ubuvugizi ibi bintu bicike burundu."
Mu mwaka ushyize wa 2021, tariki ya 25 Nyakanga, ahagana saa mbiri z’ijoro mu karere Ka Musanze, umurenge wa Cyuve, akagari ka Rwebeya, umudugudu wa Mubuga, havuzwe inkuru y’umusaza witwa Ngirente Bihizi w’imyaka 70, wari umuzamu ku iduka ry’uwitwa Habyarimana Muhizi James, yasanzwe yapfuye urupfu rutunguranye .
Ibi byatumye benshi bakeko ko kuba yarageze mu zabukuru ariyo mpamvu nyamukuru yabaye intandaro yo gutakaza ubuzima kuri uyu musaza nkuko abo mu muryango we babivuze, dore ko yari yavuye mu rugo ari muzima.

















