Umunsi ngarukamwaka wahariwe umuco, ku basirikari 109 biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikari riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, baherekejwe n’imiryango yabo basabanye mu mico y’ibihugu byabo irimo indirimbo n’ibyino, basangira ibiribwa n’ibinyobwa.
Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Mutarama 2026, aho byitabiriwe n’abasirikare bo ku rwego rwa Ofisiye 109 biga muri iri shuri,
Muri ubwo busabane bujyanye no kumurika imico y’Ibihugu byabo aba basirikare kandi bagiye berekana imirire n’imbyino aho bagiye basabana baganira ubona ko bishimye cyane.
Mu Rwanda ni ho herekanwe ubwoko bwinshi bw’ibiribwa birimo ibigori ,isogi, ibihaza,umutsima w’amasaka bita rukacarara, impengeri n’ibindi biribwa bitetse Kinyarwanda, batubagiwe n’ibinyobwa birimo amarwa, inkangaza n’umutsama urwagwa rwengetse rwari ruhari.
Lt Col Dr John Kakooza , ni Umunyeshuri , yavuze impamvu z’uwo munsi wo kumurika imico, agaragaza n’icyo ubafasha mu buzima bwa Gisirikare.
Ati”Uyu munsi kugaragaza umuco bifite icyo bivuze mu rwego rwa Gisirikare nta muco nta mutekano, kurinda bijyana n’umuco , Nkuko mwabibonye hano hari hateraniye ibihugu byinshi kandi buri gihugu cyari gifite umuco wacyo cyane ko ibihugu byinshi byo kumuganane wa Afurika bihuje imico.”
Maj Precious MOKGOSI wo mu gihugu cya Botswana nawe avuga ko afata u Rwanda nk’Igihugu cyiza cyimakaza ubumwe ndetse no gusigasira umuco.
Ati ‟Nishimiye kuba mpagarariye Igihugu cyanjye hano mu Rwanda, kandi mu bihugu byinshi bitandukanye u Rwanda rwasobanukiwe numuco wacu nk’abanyafurika ururimi tuvuga ni rumwe kandi nibyingenzi ko nereka abandi bantu uburyo Botswana ari ingenzi.”
Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yibukije abo banyeshuri ko umunsi wo kumurika imico biri mu ndangagaciro z’iryo shuri, mu kurushaho guteza imbere uburezi bushingiye ku mico itandukanye y’abaryigamo mu rwego rwo kubaka ubufatanye hagati yabo.
Ati”Mu izina ry’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ndabashimiye mwebwe mwese mwitabiriye ubu butumire bwacu, ibi birori bitegurwa n’abanyeshuri buri mwaka, kandi kumurika umuco hano twabigize intego ikindi ntatandukaniro rikwiye kuba mubatuye isi twese tugomba kuba umwe.”
Ibi birori bibaye ku nshuro ya 13 aho byitabiriwe n’abasirikare bo ku rwego rwa Ofisiye 109 baturuka mu bihugu 20 birimo 19 byo ku mugabane wa Afurika, n’igihugu cya Yordaniya (Jordan).
Amafoto
Jean Claude Ndayambaje


























