Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Amajyaruguru:Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yanenze abayobozi bubaka inzu z’abatishoboye bari kubikiza

Saturday 27 September 2025
    Yasomwe na

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iranenga abayobozi mu nzego z’ibanze bo mu ntara y’Amajyaruguru bubakira abatishoboye inzu zo guturamo muri (Human Security Issues) basa n’abari kubikiza.


Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique.

Ibi byagarutsweho mu nama mpuzabikorwa yo ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru yahuje iyi minisiteri ya (MINALOC) n’ubuyobozi bw’iyi ntara aho abayobozi bagiye berekana inzu bubakiye abaturage ariko zitujuje ibisabwa.


Abitabiye iyi nama basabwe ibintu bikomeye.

Abitabiriye iyi nama bavuze ko batahanye umukoro ukomeye wo gushyira mu bikorwa impanuro bahawe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu warikumwe n’umunyabanga wa Leta muri iyi minisiteri.

Mwambutsa Amani Wilson ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bungwe mu karere ka Burera yagize ati”Dutahanye umukoro ukomeye wo guhindura uburyo twakoragamo ibintu cyane ibijyanye n’inzu twubakira abaturage muri Human security issues, tugomba gukora ibiramba kandi bizamara igihe kirekire nkuko twabisabwe.”

Nzabonimpa Emmanuel ni Meya wa Gicumbi nawe yagize ati”Abantu turi mu nshingano twiteguye gukora ibiramba nkuko twabihaweho umurongo kuko iyo dukoze ibintu mu buryo butaramba bikomeza gutuma tugarura wa muntu mubo twubakira, ariko tugomba no kureba icyo uwo muntu ashoboye tugaheraho.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu Marie Solange Mukayisire yavuze ko hari aho usanga barubatse inzu zitujuje ibisabwa, nta foundation, nta sima , nta bwiherero bwujuje ibisabwa ngo ari nabyo usanga bikomeza guteza wa muturage umwana harimo n’amavunja.

Ati”Rimwe na rimwe tubyumva nabi niyo mpamvu bidakoreka ntabwo ari design ni standard, inzu wubatse utayishyizeho foundation yishyireho igitebe inzu idafite umusingi ntibaho, ibindi n’ubwiherero n’igikoni niba bitujuje ibipimo byagenywe urabomora n’ubundi muba mwabyubatse nabi ari ibintu bya feke feke ntakintu gihari , ikindi wa muturage ufite inzu idafite sima hasi nikwakundi atazatandukana n’imbaragasa.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique nawe yavuze ko Leta atariyo igomba gutanga ibintu bitujuje ibigenderwaho (standard).”

Ati’Niba mwarubatse ubwiherero butujuje ibyangombwa mubukureho, niba mwarubatse inzu itagira igitebe (foundation) mugishyireho Ntabwo Leta itanga ikintu kitujuje standard, mukureho mwubake ikintu kizima.”

Mu bindi bibazo byaganiriweho muri iyi nama n’abaturage bikigaragara ko bafite amavunja, abararana n’amatungo, ikibazo cy’abana bari mu mirire mibi, ingo zitagira ubwiherero ndetse n’imitangire mibi ya serivisi zijyanye no kubona ibyangombwa byo kubaka n’ibindi bitandukanye.

Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru