Umuyobozi ’Ingabo z’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Brigadier General Nelson Rwigema yihanangirije abaturage bo mu karere ka Burera begeranye n’umupaka bajya kwangiriza ibidukikije mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Yabitangarije mu nama yagiranye n’abayobozi mu nzego izibanze, ubwo batahaga ibiro bishya by’Akarere ka Burera, aho yasabye aba bayobozi guhagurukira ikibazo cy’abaturage bajya kwangiriza ibidukikije mu gihugu cya Uganda, ikintu yavuze ko gishobora gutuma mu mubano w’Igihugu byombi kongera kuzamo agatotsi mu gihe bakomeza ibi bikorwa bitari byiza.
Yagize ati: "Nyakubwa Goverineri, aha hari ikindi kibazo giteje umutekano muke kijyanye n’ibidukikje, ndagira ngo mbasabe cyane cyane abayobozi bari ku mbibi z’abagande tubanye neza; njya mvugana na Nyakubwa meya, mujya mwangiriza ibidukikije mukaduteranya n’abaturanyi. Mwangiza ibidukikije aha mukambuka n’imbibi, ntabwo dushaka igitotsi cyangwa umuntu ufite imyumvire mibi."
Brigadier General Nelson Rwigema yakomeje agira ati:"Kuko ibyo tutifuza kwangiriza iwacu ntabwo ari ngombwa ko byakwangirizwa ahandi , aho mwototera ishyamba riri hariya hakurya ndagira ngo mbasabe mubigire ibyanyu kuko ibidukikije nibyo bituma tugira aya mahumbezi, dusigasire ibidukikije, rwose ibi ndagira ngo mubigire ibyanyu."
Ku ruhande rw’abaturage bo mu karere ka Burera baganiriye na Mamaurwagasabo.rw bavuga ko ibyo Afande yababwiye bagiye kubishyira mu bikorwa kandi ngo buro wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we.
Twambazimana Ildephonse utuye mu murenge wa Butaro yagize ati:"Inama umuyobozi w’Ingabo aduhaye tugiye kuzikurikiza ,mu byukuri ntabwo bikwiye ko ibidukikije hari uwabyangiriza nkana nibyo biduha guhumeka neza nta mpamvu yo kujya kubyariza, icyo nabwira abaturage bagenzi banjye nukubireka bakabicikaho kuko atari umuco mwiza."
Undi muturage witwa Muyayimpundu yagize ati:"Twigaye natwe kuba hari abantu bakijya mu mashyamba kwangiriza , ntibikwiye rwose noneho ikirenze kuri ibyo ibaze kujya mu baturanyi ukangiriza amashyamba yabo , rwose twese ntawe ukwiye gutema amashyamba atabiherewe uburenganzira , uyu mwuka wose duhumeke tuwukesha ibidukikije tubirinde kandi tubisigasire."
Kugeza ubu amashyamba ari mu gihugu 70% by’ayo ni ay’abaturage, naho 30% ni aya Leta, Akarere ka Burera ni kamwe mu turere dutanu tugize intara y’Amajyaruguru, kakaba gahanye imbibi n’Igihugu cya Uganda.
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude


















