Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Amajyepfo: Umukandida Perezida Dr Habineza yakoresheje iturufu yo gukemura ubushomeri mu rubyiruko

Sunday 7 July 2024
    Yasomwe na


Ku munsi wa 14 umukandida ku mwanya w’Umukuru w’igihugu Hon Dr Frank Habineza ari kumwe n’abakandida Depite bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo, aho mu Murenge wa Kibeho bizeza abashomeri kubona akazi.

Kuri iki cy’umweru tariki ya 7 Nyakanga 2024 umukandida ku mwanya w’Umukur w’igihugu Hon Dr Frank Habineza yerekeje mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe aho yagejeje imigabo n’imigambi ku barwanashyaka ba Green Party

Muri santere ya Ndagu y’Akarere ka Nyaruguru abaturage bari baje ari benshi kumva imigabo n’imigambi y’uyu mukandinda aho wabonaga bafite inyota yo gutega amatwi kugira ngo bumve ibikubiye muri Manifesto y’ishyaka GreenParty ikubiyemo ibyo bazakorera abaturage nibaramuka batowe.

Dr Frank Habineza yagize ati:"Tuzi ko hano Nyaruguru mugira amata menshi, ariko nta makusanyirizo mufite, ikibazo cy’ubushomeri kirahiri, nimudutora tuzubaka uruganda rutunganya ibikomoka ku mata abantu babone akazi, twavuze byinshi birakorwa ibi nabyo bizakunda."

Dr. Frank Habineza na Madamu we basuhuza abaturage

Yakomeje agira ati:"Ubu dufite gahunda yo guca ubushomeri mu rubyiruko, muri gahunda yacu dushyira uruganda muri buri murenge, turashaka guteza imbere Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko, ubwo turimo kurwanya ubushomeri duteza imbere ubukungu bw’Igihugu cyacu."

Abo mu Murenge wa Gasaka w’Akarere ka Nyamagabe nabo bakiriye neza umukandida Perezida wabo, wari waje kubabwira ko hari ibibazo byinshi agomba kubakemurira mu gihe bazaba batoye ku kirango cya Kagoma.

Yagize ati:"Turashaka gukomeza guteza imbere abanyarwanda bakohaza mu biribwa, numvise ko mwabuze ifumbire hanon i Nyamagabe ibyo byose tuzabikemura nimutora Green Party muzishima cyane, kuko twebwe icyo dushije imbere n’ubumwe bw’Abanyarwanda, abantu bose bazabona imirimo bave mubushomeri."

Urubyiruko ruvuga ko ikibazo cy’ubushomeri gikomeye hashingiwe ku kuba mu gihe cyo gushakisha akazi hari ubwo umwanya umwe upiganirwa n’abarenze 300 nyamara utanahambaye cyangwa ngo ube uhemba amafaranga menshi.

Ibyavuye mu isesengura riheruka mu kwezi ku Ugushyingo 2022 ryerekana ko abaturage bari mu myaka yo gukora bari bageze kuri miliyoni zirenga umunani.

Muri bo miliyoni 3,5 bari bafite akazi mu gihe 1,4 bari abashomeri, mu gihe Abarenga miliyoni 3,3 bari hanze y’isoko ry’umurimo. Abafite akazi bagabanutseho 3,8% bava kuri miliyoni 3,71 muri Kanama 2022, kugeza ubu ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko kigeze kuri 29,7%.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandinda Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije bizakomereza mu karere ka Bugesera na Kicukiro tariki ya 8 Nyakanga 2024.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru