Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Amakamyo ya Congo yakumiriwe kwinjira Uganda haterana inama y’igitaraganya

Wednesday 17 July 2024
    Yasomwe na

I Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hateraniye inama y’igitaraganya yari ihuje ba inzobere zo by’ubucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi bwo hanze muri RDC n’abo muri Ambasade ya Uganda ikorera i Kinshasa, biga uko iki gihugu cyafungurira amakamyo atagira uko angana ya Congo yangiwe kwinjira.

Ni inama yateranye kuri uyu wa Kbiri tariki ya 16 Nyakanga 2024, nyuma yuko Leta ya Museveni yanze ko ikamyo za RDCongo zikoreye amafi zinjira muri Uganda mu minsi ishize.

Ni inama ihagarariwe na Julien Paluku Kahongya, akaba minisitiri w’Ubucuruzi bwo hanze ya Congo ndetse na Matata Twaha ari we Ambasaderi w’ububanyi n’amahanga wa Uganda ukorera muri Ambasade ya Uganda iri Kinshasa.

Icyemezo cya Uganda nubwo itaratangaza icyatumye igifata ariko ntwabura kugihuza nuko Congo yaba ariyo nyirabayazana kuko iherutse kwikoma Uganda ko ishyigikiye umutwe wa M23 bamaze umwaka barwana urwabuze gica. Iyi congo kandi iherutse kuvuga ko igiye gucana umubano na Uganda, ababirebera hafi bakavuga ko byaba ari uguhemukira abaturage bungukiraga mu mubano w’impande zombi binyuze mu buhahirane n’ubucuruzi.

Ingaruka z’ibi zumva n’abaturage bo ku ruhande rwa Congo batuye muri Kasindi-Lubiriha-Beni-Oicha-Butembo na Lubero kuko ari bo bari mu nzira zifite aho zihuriye n’ibijya Congo bivuye cyangwa binyuze muri Uganda.

The Update dukesha aya makuru yanditse ko irindi tsinda rizaba riyobowe na Minisitiri Paluku riteganyijwe kuzagirira uruzinduko i Kampala muri Uganda mu cyumweru gitaha, kujya kuganira n’ubutegetsi bwaho ngo bwumve icyagarura ubwo buhahirane.

Hagati ahoa ariko nubwo umubano uatngiye kuzamo agatotsi, Uganda iracyakomeje ibikorwa ifatanyijemo na Congo "Operation Shujaa", byo guhashya umutwe w’iterabwoba wa ADF uba mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Congo mu gihe cyegereye Uganda aho ukomeje kwica abaturage b’ibihugu byombi ndetse ugateza umutekano muke mu karere.

Ifoto y’ububiko

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru