Itsinda ry’Abakongomani b’impunzi ziba mu Nkambi zitandukanye ku butaka bw’u Rwanda ryatangaje ko niba Isi ikomeje guceceka irebera uko Abatutsi muri Congo bari kwicwa abandi bakaribwa bazakomeza no guceceka mu gihe bari no kwirwanaho.
Imirwano iri mu Burasirazuba bwa Congo ishyamiranyije Ingabo za Leta n’Inyeshyamba z’Umutwe wa M23 uvuga ko uri gushaka guca akarengane, guhagarika ubwicanyi no gushaka amahoro hagacyurwa n’impunzi zahunze ibyabi muri aka gace biturutse ku rwango abo mu bwoko bw’Abatutsi bari gukorerwa na Leta n’imitwe yitwaje intwaro muri Congo.
Impunzi z’Abakongomani ziri ku butaka bw’u Rwanda ntizihwema kubwira Isi ko hari gukorwa Jenoside, ikorewe Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda muri Congo, barimo n’Abanyamulenge n’abahema.
kuri uyu wa Gatatu ubwo abahagarariye impunzi z’Abakongomani mu Rwanda bageraga kuri za ambasade zitandukanye i Kigali, bavuze ko babona ntawushaka kumva ikibazo bafite kandi Amateka n’Isi bigaragaza ko ari abakongomani, barambiwe, bashaka gutaha iwabo.
Nsengiyera John, yavuze mu izina ry’itsinda ryazindukanye impapuro zigenewe buri Ambasade ihagarariye igihgu bari gutabaza.
Yagize ati: "Nyuma y’urugendo rw’amahoro twakoze mu cyumweru gishize mu nkambi zose twahisemo kuza hano i Kigali gutanga inzandiko zirimo ibyo dusaba, zinasobanura ikibazo cyacu muri Congo kuri ambasade zitandukanye. Twageze kuya Belgique, kuya Russia, China; ubu tuvuye kuya RDCongo, twageze kuy’Ubumwe bw’Uburayi (EU), Ubwongereza, Kenya, Burundi, turacyajya n’ahandi."
Mu bice bine bigize ubutumwa batanze, bavuze ko basanze hari ba Ambasaderi bafata ikibazo cya Congo mu buryo guberinoma zabo zigifata.
Yagize ati: "Ni ibintu byumvikana ariko uburyo baba babifata bitandukanye na Guverinoma yabo; ntabwo bishoboka, ntabwo waba uri ambasaderi ngo situation (ikibazo) uyifate ukwawe. Ntabwo bemera ko batwica, ntabwo bemera ko bafatanya na FDLR, mu by’ukuri ariko ibimenyetso birahari. Nibyo twaganiraga, turi kubivuganaho, dusa nkaho turi mu mpaka."
Izi mpunzi zivuga ko ikibazo cy’Abakongomani gihera mbere y’igabanywa ry’imipaka muri Afurika, mu 1910, kuko igice babarizwamo cyahoze ku ruhande rw’u Rwanda.

Nsengiyera avuga ko n’igihe Congo yasabaga ubwigenge abagiye mu itsinda ry’abantu 45 harimo n’Abatutsi b’Abakongomani, Abahema n’Abanyamulenge.
Ati: "Turi Abakongomani kuko ntahandi hantu tuzi, niho ubutaka bwacu buri; niba bashaka kutwirukana rero baduhe n’ubutaka bwacu, ntakibazo kuri twe."
Bakomeza bavuga ko kuva igihe berekeye Isi ko barimo kwicwa no kubuza uburenganzira abandi benegihugu none bakaba babona ntacyo babikoraho bazifatira icyemezo.
Ati: "Ubungubu tuvuye muri ambasade ya congo, batubwiraga ngo mureke ibya politiki; ariko twe bari kutwica. Ntabwo babyemera, ntabwo bakemera icyaha. Abo nibo bantu turi kuganira, nibo dushaka gusangira igihugu nabo kandi batwica."
Igice cya Kane ni ubutumwa batanze kuri za ambasade bagezeho.
Yakomeje agira ati: "Ntabwo babyitayeho kuba turi impunzi ahangaha, [...] Turasaba ibintu bitatu by’ingenzi: amahanga areke guceceka jenoside irimo kuba. Bakora inyandiko ngo jenoside ishobora kuba muri congo ariko ubu irimo kuba, bafite ibihamya. Turabasaba ko ko badakomeza guceceka."
Bareke guceceka, kandi niba bana banavuze bumve ko ibi bintu birimo kuba, bareke kugendera ku bintu birimo kuba. Niba bacecetse turi gupfa bazanaceceke turi kwirwanaho, ntibazavuge. Baceceke pe, ariko bivuha ari uko benewacu bari kuturwanira bagize icyo bakora."
Izi mpunzi zivuga ko imyaka 28 mu buhunzi ihagije bityo hakwiye ibikorwa bifatika.
