Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Ngabitsinza Jean Chrysostome yatangaje ko umwuka mubi umaze igihe kitari gito hagati y’u Rwanda na Congo, ntabwo yatuma abaturage b’ibi bihugu byombi badakora akazi kabo gasanzwe kandi n’ubuhahirane burakorwa ku mahoro.
Yabitangaje mu gihe u Rwanda rwatangiye gahunda y’Ubukangurambaga mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu, bwo kumenyekanisha isoko rusange rya Afurika AfCFTA rifite ikicaro mu Rwanda.
Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yashatse kumenya icyo Leta izakora mu guteza imbere ubuhahirane bw’u rwanda n’ibihubu bya Afurika mu gihe n’ibihugu bituranye ubuhahirane busa nubwahagaze, bitewe n’agatotsi mu mubano kuri buri ruhande, birimo na Congo isanzwe ifite ubucuruzi bukorerwa mu mipaka itandukanye n’u rwanda muri iki gihe isa n’iyahagaze gukora amasaha menshi.
Minisitiri yasubije ko kuba u Rwanda rutigeze rufunga imipaka iruhuza na Congo, arinabyo bituma abaturage b’ibihugu byombi bagikomeje gucuruza kandi bambuka imipaka ntakibazo. Gusa nubwo abaturage bisanzuye gutyo muri politiki ho yemera ko harimo umwuka mubi.
Congo ishinja u Rwanda kuba rwihisha mu gicucucu cya M23 rugatera ubusugire bwa Congo. Ibyo ni ibirego u Rwanda rwakomeje guhakana rwivuye inyuma.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Minisitri Jean Chrysostome Ngabikinze, we avuga ko kuba ibibazo biri muri politiki bidakwiye gutuma ubucuruzi buhagarara, nubwo bwagabanuka ariko ntibuhagarare.
Yagize ati: “Mu minsi ishize umusirikare wa congo yarambutse akora ibyo akora anahasiga ubuzima, ariko nta n’amasaha abiri yashize, Abanyekongo barambutse baza mu Rwanda guhaha kandi n’abaturage bo mu Rwanda barambutse bajyayo guhaha.”
Yakomeje avuga ko ikibazo kiri muri politiki kitari muri business.
Ati: “Ikibazo kiri muri politiki ntikiri muri business, kuko business ni win-win (inyungu ku nyungu). Abaturage bacu barashaka gucuruza, ninaho tubonera ikizere. Ninayo mpamvu dushyira imbaraga mu byo dukora ku mupaka; ntitwigeze tugabanya na gato ngo ni uko harimo ibibazo. Dushyirayo ibikorwaremezo buri munsi.”
Minisitiri yavuze ko ibibazo bya politiki bishobora kuba byahungabanya ubucuruzi ariko nk’ashinzwe ubucuruzi bashyira igikwiye ahakwiye.
Yanavuze ko nubwo ibintu byagabanutse ariko amafaranga akinjira mu gihugu, baracyacuruzanya, muri Congo baragura abanyarwanda baragurisha. Gusa nubwo bimeze bityo hari iimbogamizi bifuza ko zavaho.


















