Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye mu ntara y’Amajyaruguru n’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore, ’Gender monitoring office", basanze hari ibibazo by’ingutu birimo umwanda, amakimbirane mu miryango, igwingira mu bana, abangavu bakibyarira imburagihe basambanijwe bakiri bato n’ibindi bitandukanye bibangamiye iyi ntara.
Ibi byagarutsweho ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire mu ntara y’Amajyaruguru, mu nsanganyamatsiko igira iti: "Twimakaze ihame ry’uburinganire dushyira umuturage ku isonga."
Mu bitekerezo byatanzwe n’abitabiriye ibiganiro, bavuze ko hari ingamba zifashwe zikwiye gukurikizwa buri wese abigizemo uruhare.
Umukozi wa Rwamrec Nkingi Alex yagize ati "Mu kwimakaza ihame ry’uburinganire hagomba kubaho ubufatanye, kugira ngo tugire umuryango mwiza kandi utekanye, natwe rero dufatanya n’intara muri urwo rugendo arinabyo twakoze muri iki cy’umweru twari turimo kandi ibikorwa tuzabikomeza."
Uhagariye Umuryango Compassion mu ntara y’Amajyaruguru, yasezeranyije ko nabo hari uruhare bagira mu gufasha gukemura bimwe mu bibazo bicyugarije imibereho myiza y’abaturage ndetse ngo bituguye gufatanya.
Umugenzuzi mukuru w’uburinganire mu Rwanda Umutoni Nadine Gatsinzi yasabye uruhare rwa buri wese mu gukomeza guharanira ko ibi bibazo byakemuka, avuga ko iki cy’umweru cyagenze neza, ndetse gisize impinduka ku myumvire y’abaturage.
Ati: "Iki cy’umweru kidusigiye byinshi; hari imiryango yasezeranye, hari abana banditswe mu irangamimerere batari banditse, hari abana babyariye imburagihe (teen mums) basubijwe mu ishuri. Muri rusange ibi bikorwa byakozwe mu ntara y’Amajyaruguru bituma tuvumbura bimwe mu bibabazo tutari tuzi bigashakirwa ibisubizo."
Mu ijambo ritangiza inama Guverineri Mugabowagahunde Maurice yongeye kugaragaza ko iyi ntara y’Amajyaruguru igifite ibibazo by’ingutu bikibanjgamiye imibereho myiza y’abaturage, asaba uruhare rwa buri wese guhaguruka agafata ingamba zikomeye.
Ati: "Mu ntara yacu haracyagaragara umwanda, igwingira mu bana, abangavu bagihohoterwa, amakimbirane mu miryango, abana bata ishuri; ibi byose biraduhangayikishije nk’intara y’Amajyaruguru. Ngira ngo nibyo tugiye kuganiraho ku buryo buri wese aza kuva hano afashe ingamaba zikomeye."
Guverineri yakomeje agira ati: "Hari ibintu byagiye bikunda kugaruka hariya muri (presentation), njye nakunze kwitegereza imibare hariya, ngiye kuvuga ku byagaragaye ukareba imibare twabonye y’abana bahohotewe, ukagereranya n’imibare y’abana twahuje n’ubutabera. Twari dufite abana 1200 ariko tukagaragaza ko 290 gusa aribo twabahujwe n’inzego z’ubutabera, murumva ko hakiri abana barenga 1000 tutafashije, iyi mibare biragaragara ko tugifite urugendo."
Yanditswe na Samuel mutungirehe





















