Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Amakuru y’imikino agezweho hirya no hino kw’isi

Friday 2 May 2025
    Yasomwe na

Ikipe ya Etincelles yaraye itsinze Musanze FC ibitego 3-0, mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wabereye kuri stade Umuganda mu Karere ka Rubavu. ikipe ya Etincelles yahise ifata umwanya wa 8 n’amanota 32, naho Musanze FC yo iri ku mwanya wa 10 n’amanota 30. Iyi kipe ya Etincelles Iherutse guhagarika umutoza wayo Seninga Innocent imushinza ubusinzi.

Umutoza Seninga Innocent yahagaritswe na Etincelles F.C

Kiyovu yaraye inganyije na Muhazi United ibitego 2-2, Kiyovu imaze gufata umwanya wa 9 n’amanota 31, ivuye ku wa 16 mu gihe cy’amze abiri ashize. Naho Muhazi iri ku mwanya wa 14 n’amanota 27.

Muhazi United yabonye inota ku munota wa nyuma

Uyu munsi hari umukino umwe rukumbi, ikipe ya Gorilla muri Kigali Pele Stadium iraza kwesurana na Bugesera saa cyenda.

Bugesera FC irakirwa na Gorilla mu rugamba rwo guhatanira kuguma mu cyiciro cya mbere.

Indi mikino izaba mu cyumweru gitaha, uretse uwa Vision izakira As Kigali kuri Kigali Pele Stadium mu munsi wejo.

Ku Cyumweru ikipe ya APR FC izesurana na Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzaba saa kumi n’igice muri stade Amahoro.

Mu mpera ziki cyumweru hazakinwa imikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro

Ni mu gihe mbere yaho ikipe y’Indahangarwa izaba yakinwe na Rayon y’Abagore ku mukino wa nyuma w’iki Gikombe cy’Amahoro saa sita n’igice, nabwo muri stade Amahoro.

Imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro ni Kuri uyu wa gatandatu, Police y’Abagore izakina na Kamonyi y’Abagore saa sita n’igice. Naho saa cyenda n’igice Police izesurana na MUKURA VS.

Ku cyumweru imikino ya nyuma mu cyiciro cya kabiri nibwo izaba, As Muhanga izakira La Jeunesse, naho Etoile de l’Est yakire Gicumbi.

Gicumbi Fc yazamutse mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka itanu.

Gicumbi yamaze gukomeza, naho As Muhanga irabura gutsinda gusa nayo ikabona itike. Muhanga iramutse itsinzwe, Etoile igatsinda niyo yahita ikomeza.

I Burayi

Imikino ya UEFA Europe League yaraye ikomeje muri 1/2;

Man United ibifashijwemo na Casemiro, na Bruno Fernandez watsinze ibitego bibiri, yatsinze Athletic Club ibitego 3-0, naho Tottenham yatsinze Bodoe/Grimt ibitego 3-1.

Muri Conference League mu mikino ya 1/2, ikipe ya Chelsea yatsinze Djurgaarde ibitego 4-1, naho Real Betis yo muri Espanye yatsinze Fiorentina yo mu Butaliyani ibitego 2-1.

Chelsea yateye intambwe igana ku mukino wa nyuma wa Uefa Conference League.

Mu Bwongereza Nottingham yatsinzwe na Brentford ibitego 2-0 muri shampiyona.

Uyu munsi shampiyona irakomeza, Man City iraza gucakirana na Wolves, indi mikino izaba ku munsi wejo.

Nyuma y’igihe kitari gito agize ikibazo cy’imvune, Amad Diallo yagarutse mu bakinnyi ikipe ya Manchester United yaraye ikoresheje ubwo yatsindaga Athletic Club ibitego 3-0,mu mukino wa 1/2 cya UEFA Europe League.

Ikipe ya Inter Miami, ikinamo umunya- Argentine Lionel Messi iri kwifuza Kevin De Bruyne umubiligi utazakomezanya na Man City.

Valens Nzabonimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru