Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Amarushanwa y’abahize abandi mu mashuri y’imyuga ararimbanyije muri IPRC Kicukiro

Wednesday 6 October 2021
    Yasomwe na

Ku nshuro ya kabiri mu mashuri y’imyuga hari kuba amarushanwa mu rwego rw’igihugu guhitamo abazahagararira u Rwanda mu rwego rwa Afurika kugera ku rwego rw’Isi.

Kuva kuri uyu wa kabiri kuwa 05/10/2021 i Kigali hari kubera amarushanwa y’abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri y’imyuga, aribyo TVET na IPRC zose.

Mu bigo by’amashuri makuru y’imyuga byavuyemo abanyeshuri barushanwa nibyo bikurikira ; IPRC Gishari, IPRC Huye, IPRC Karongi, IPRC Kigali, IPRC Kitabi, IPRC Musanze, IPRC Ngoma na IPRC Tumba.

Abanyeshuri 20 bo muri ibi bigo nibo bahize abandi hakazavamo 5 bazahagararira igihugu muri rusange mu myuga yo gukora amashanyarazi, mu bwubatsi, mu gukora amazi no gusudira.

Abazatsinda muri aba nibo bazavamo abazahagararira u Rwanda mu marushanwa yo mu rwego rwa Afurika azabera muri Namibiya umwaka utaha.

Umunyambaga wa Leta ushinzwe ikorabuhanga imyuga n’ubumenyingiro muri Minisiteri y’uburezi ( MINEDUC) Madamu Irere Claudette yagize icyo asaba abanyeshuri bari guhatana.

Yagize ati: Icyo nsaba aba banyeshuri bari muri aya marushanwa ni ugukora batuje, hanyuma bagashyira mu bikorwa ibyo bize cyane cyane cyagwa se bagenda nabo ubwabo biyigisha kuko tubategerejeho kuduhesha ishema gutsinda iri rushanwa ni byo birabaha kuzajya kuduhagararira mu marushanwa yo mu rwego rwa Afurika.

Ndetse bakaharenga bakagera noneho guhagararira igihugu ku rwego rw’isi. Turagerageza kubaha ibikinewe byose kugirango babashe kwitegura kandi babikore neza."

Ykomeje agira ati ; "Uyu munsi umunyeshuri wiga muri aya mashuri mu bumenyingiro afite kuba yahangana ku masoko mupuzamahanga kuko mu buryo bigamo hakurikizwa uburyo n’ahandi hose ku isi bigisha. Igishobora kugorana ni ukubona umwanya wo kwimenyereza mu mirimo, kubera ko nko mu bindi bihugu usanga abanyeshuri bimenyereza mu bigo by’abikorera, hano i wacu ubwo bushobozi buracyari bucye.

Kubona ibyo abanyeshuri bitorezaho biracyari bicye, ariko hari uburyo turimo gukorana, uko bigenda bishoboka kose hari uko tugenda dukorana; uko bigenda bishoboka tugira abo tubaha natwe tukagira uko tubafasha kugira ngo bakomeze bakore. Ariko mu buryo bw’imyigire abanyeshuri bacu baduhagararira aho ariho hose."

Dr Gashumba James, umuyobozi wungirije wa Rwanda Poytechnic yagize ati, "Iri rushanwa riragereranywa nk’aho umuntu aba yitoza anarushanwa kujya mu mikino mpuzamahanga.

Aba banyeshuri bari aha ni abahize abandi kuva mu turere kugira ngo hazavemo abahagararira u Rwanda mu marushanwa azabera muri Namibiya, ni ikintu kinini kuri twe kuko ni tugerayo tuzahahurira n’abandi bo mu bindi bihugu harimo ibyateye imbere mu myuga n’ibindi. Kuri twe ntitubifata nk’ibisanzwe, dushaka kwitoza, abana bacu bagahiganwa n’abandi, twagira amahirwe abatsinze bagakomeza mu marushanwa y’isi yose azabera muri Shangayi. Hamwe n’abanyeshuri ni ikintu kinini kandi ubu turagenda tubyubaka neza kugira ngo umwaka utaha tuzabe tugeze ku rwego rwo hejuru cyane. Iyi nshuro izaba ari iya kabiri guhera muri 2018 habaye amarushanwa ku rwego rwa Afurika, u Rwanda ni twe twayakiriye abana bacu bitwaye neza, ariko ubu hazaba hari ibihugu byinshi bizitabira, ubu rero bizaba bikomeye ariko dufite icyizere ko tuzabona imidali."

Yagkomeje agira ati "Dufite imbogamizi aho kiriya gihe muri Namibiya hazaba hari imyuga cumi n’ine bazaba barushanwamo; twe twabonye indi tutarashobora kubona ibikoresho bihagije, twemeza ko hagenda abo kuduhagararira mu myuga mu byiciro bine gusa. Ubu turakiyubaka kugira ngo mu bihe bitaha tuzabe dufite abaduhagararira mu myuga yose kandi bashoboye, dufite icyizere leta iradushyigikiye."

Ishimwe Ester, ni umunyeshuri uri muri aya marushanwa akaba ari uwo muri IPRC Karongi yagize ati :"Niteguye gutsinda kuko nitoje mu buryo buhagije, nafashijwe n’abarimu banjye najye ngerageza gushyiraho umwete kandi nizeye intsinzi.

Nk’uko nitabiriye aya marushanwa nk’umukobwa mfite icyizere rwose kandi nshishikariza abakobwa bagenzi banjye gutinyuka bakiga imyuga kuko nta gikomeye kirimo basaza bacu bakora tutashora kandi turashoboye."

Nizeyimana Janvier, umunyeshuri muri IPRC Kigali nawe yagize ati: "Niteguye neza kuko narize bihagije kandi ngira n’igihe cyo gukora cyane ku buryo niteguye gutsinda muri aya marushanwa."

Nzeyimana Viateur

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru