Sunday . 19 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Amb. Joseph Habineza wamenyekanya nka Joe yitabye Imana

Friday 20 August 2021
    Yasomwe na

Inkuru y’akababaro yageze ku Banyarwanda ni urupfu rwa Ambasaderi Habineza Joseph, wamenyekanye nka Joe yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu.

Amb. Joseph yari amaze iminsi anyujije kuri Twitter amakuru atandukanye y’isabukuru ye n’umufasha we bamaranye y’imyaka 33, mbere gato yaho nabwo yari yagaragaje agapapuro ka kera kazwi nka Invitation y’Ubutumire bw’ubukwe bwe yibutsa abanyarwanda amateka y’urugo rwe n’uko yashatse.

Byatangajwe ko Ambasaderi Joseph Habineza apfuye azize uburwayi. Yabanje kujya kwivuriza muri Nigeria ahava akomereza i Nairobi muri Kenya ari naho yaguye.

Amwe mu mateka ye ni uko Habineza Joseph yabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo kuva mu 2008 kugeza 2011akundwa cyane n’abaturage. Yongeye kugaruka muri iyi Minisiteri mu 2014 ageza mu 2015.

Nyuma yaho aza no guhagararira u Rwanda muri Nigeria na Ghana.

Amb. Joseph yavukiye mu karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo tariki 3 Ukwakira 1964. Nubwo yamenyekanye muri Politiki, mbere yahoo yabanje gukora mu bigo bitandukanye byigenga.

Joseph Habineza yakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa, mu 1994-1998, ndetse aza no kuba Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, mu 1998-2000.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru