Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (L’ONU) Antonio Guterres yahaye Amb. Valentine Rugwabiza inshingano zo kuyobora ubutumwa bw’uyu muryango muri Centrafrique biswe MINUSCA.
Amb. Rugwabiza azatangira inshingano nshya mu mpera z’uku kwezi, asimbuye Mankeur Ndiaye wayobora Ubutumwa bwa MINUSCA guhera mu mwaka wa 2019.
Bisa n’ibihuriranye nuko Perezida Kagame amusimbuje Amb. Claver Gatete wari usanzwe ari Minisitiri w’ibikorwa remezo mu Rwanda.
United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic (MINUSCA) yatangiye gukorera muri kiriya gihugu guhera mu mwaka wa 2014 mu rwego rwo kuhagarura amahoro nyuma y’imidugararo hagati ya Seleka na Anti Balaka yahitanye benshi.
Muri Centrafrique azahasanga abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bahoherejwe ngo bafashe mu kuhagarura amahoro arambye.
Abapolisi ba UN bose bakorera muri kiriya gihugu bayobowe n’Umunyarwanda witwa CP Christopher Bizimungu.




















