Uwabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, warashwe ari gutambutsa imbwirwaruhame yapfuye azize ibikomere byo kuraswa tariki ya 8 Nyakanga 2022.
Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, warashwe ari gutambutsa imbwirwaruhame muri iki gitondo agahita ajyanwa mu Bitaro igitaraganya, ari naho yaguye.
Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru mu Buyapani, cyatangaje Shinzo Abe w’imyaka 67 y’amavuko, yapfuye nyuma yo kuraswa.
Iki kigo cyatangaje urupfu rwa Shinzo Abe nyuma y’amasaha macye arasiwe mu mujyi wa Nara, ariko ntahite yitaba Imana agahita ajyanwa mu bitaro kugira ngo yitabweho.
Shinzo Abe wanabaye Minisitiri w’Intebe wamaze igihe kinini kuri uyu mwanya mu Buyapani, yapfuye azize ibikomere yatewe n’uku kuraswa kwakozwe n’umugabo witwa Tetsuya Yamagami w’imyaka 41 y’amavuko.