Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ambasaderi w’ubushinwa yijeje ubufasha ku ishuri ryigisha igishinwa

Thursday 13 June 2024
    Yasomwe na


Ambasaderi w’Igihugu cy’ubushinwa mu Rwanda Wang Xuekun n’itsinda ayoboye bijeje ishuri mpuzamahanga rya Wisdom Schools ubufatanye mu guteza imbere ururimi rw’igishinwa n’uburezi muri rusange.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu taliki ya 12 Kamena 2024 ubwo yagiriraga uruzinduko mu ishuri rya Wisdom Schools rifite icyicaro gikuru mu karere ka Musanze.

Abanyeshuri bagiranye ikiganiro na Mamaurwagasabo.rw bo kuri Wisdom School bavuga ko kumenya ururimi rw’igishinwa ari intambwe nziza yo kumenya gukora ubucuruzi mu gihe baba bagiye kubukorera hanze y’Igihugu.

Muvunyi Frank wiga mu mashuri abanza muri Wisdom Schools yagize ati: "Kwiga igishinwa ni ingenzi kuri njye kuko bizamfasha mu gihe nzaba ndi gukora ubucuruzi hanze y’u Rwanda, ikindi nzajya nsobanurira Abanyarwanda batakizi kugira ngo nabo bisange muri urwo rurimi."

Muhawenimana Janet yiga muri Wisdom High school yagize ati: "Ku ruhande rwanjye kwiga igishinwa biramfasha cyane kuko hari igihe umunsi umwe narindi mu rugo hanyura abashinwa nyogokoru arambwira ngo ninsobanurire abo bashinwa kuko mugenzi wabo yari yasigaye inyuma ameze nabi arwaye batabizi, ubwo byabaye ngombwa ko mbasobanurira bahamagara imodoka iza kumufata imujyana kwa muganga, murumva ko kwiga igishinwa no kumenya indimi ari ingenzi cyane."

Nduwayesu Elie, Umuyobozi mukuru wa Wisdom Schools avuga ko batewe ishema no kwakira Ambasaderi w’Igihugu cy’ubushinwa ndetse ngo abana bamwe basigaye baherekeza ababyeyi babo kujya kurangura ibicuruzwa mu Bushinwa bakabasemururira.

Yagize ati: "Iki ni igikorwa gikomeye cyane, ibyishimo byaturenze cyane, kuba Ambasaderi w’Igihugu cy’ubushinwa aha agaciro ibyo Wisdom Schools ikora akaza kudusura hano ku ishuri nibyiza cyane, ndetse abana bibatera umurava n’umwete wo gukomeza kwiga uru rurimi, igishinwa gikomeje gutanga umusaruro ku babyeyi kuko ubu hari ababyeyi bafite abana muri Wisdom Schools iyo bagiye kurangura baherekezwa nabo bana kugira ngo babasobanurire mu gihe barimo kugura ibyo bicuruzwa."

Ambasaderi Wang Xuekun yashimiye ishuri rya Wisdom Schools uruhare bagira mu guteza imbere ururimi rw’igishinwa ikindi yashimiye abana ba Wisdom urwego bamaze kugeraho mu gukoresha igishinwa ndetse yabijeje ubufatanye butandukanye ahanini bushingiye mu kuzamura cyane uru rurimi.

Yagize ati: "Twanezerwe cyane ku byo abanyeshuri ba Wisdom Schools batweretse, turashaka gushyigikira wisdom no guteza imbere uyu mujyi wa Musanze, turashishikariza kandi abantu gukomeza kwiga igishinwa, ibi bizatuma tugira imishinga myinshi yishoramari muri Musanze ahanini ishingiye ku bacuruzi, igishinwa twagifata nk’umuyoboro ushimangura ubucuti u Rwanda rufatanye n’ibihugu cy’ubushinwa, natwe tuzakomeza kubafasha mu buryo bwose."

Igihugu cy’ubushinwa gikomeje kugira ubushake bwo gushora imari mu mujyi wa Musanze, iri shoramari rishingiye mu burezi ndetse n’ubukerarugendo.

Ishuri rya Wisdom Schools rifite icyicaro gikuru mu karere ka Musanze, ariko rikaba rifite amashami atandukanye mu gihugu hose, bigisha mu ndimi zose, Igifaransa, Icyongereza, Igishinwa, Swahahili, ndetse n’Ikinyarwanda, bafite amashuri y’incuke, abanza, n’ayisumbuye (High school) mu mashami atandukanye.

Ururimi rw’igishinwa rukoreshwa n’abantu benshi ku isi kubera ko ruza ku mwanya wa kabiri ku isi, impamvu uru ururimi rw’igishinwa rwisanga ku mwanya wa kabiri, ni uko ruvugwa n’abashinwa basaga Miliyari ndetse hakiyongeraho abaturage bo mu duce twa Singpore na Taiwan bose bavuga uru rurimi.Uru rurimi ruvugwa n’abantu bagera kuri Miliyari 1.18 ku Isi hose.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru