Stacey Abrams, umugore w’Umunyamerika yateye intambwe ya mbere ishobora gutuma yandika amateka yo kuba umwirabura wa mbere ubaye Guverineri w’imwe muri Leta zigize Amerika.
Stacey Yvonne Abrams usanzwe ari umunyapolitiki, umunyamategeko, umwanditsi n’umushoramari yatsinze itora ry’ibanze aho yari ahanganye na Stacey Evans uhagarariye Leta ya Georgia mu matora yabaye ku wa Kabiri.
Uyu mugore w’imyaka 44 yatanzwe n’Ishyaka ry’Aba- Démocrates ngo arihagararire mu matora ya ba Guverineri ateganyijwe ku wa 6 Ugushyingo 2018, muri Leta 36 n’utundi duce (territories) dutatu.
Ku ruhande rw’Aba- Républicains, Guverineri wungirije wa Georgia, Casey Cagle niwe watsinze amatora y’ibanze, ku wa 24 Nyakanga akazahangana n’Umunyamabanga wa Leta ya Georgia, Brian Kemp, mu cyiciro cya Kabiri.
Amateka agaragaza ko mu gihe Abrams yatsinda aya matora, yaba abaye umugore wa mbere w’umwirabura, uhagarariye ubwoko bw’abantu bake muri Leta ya Georgia iherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Amerika.
Leta zigize umugabane wa Amerika muri rusange, zifite ba Guverineri b’abagore batandatu, barimo babiri b’Aba- Démocrates na bane b’Aba- Républicains bayobora iya Alabama, Iowa, New Mexico, Oklahoma, Oregon na Rhode Island.
Stacey Abrams w’imyaka 44 ashobora kwandika amateka yo kuba Umwiraburakazi wa mbere uyoboye Leta muri Amerika
Abrams amaze kwandika amateka akomeye muri Leta ya Georgia, aho yabaye umugore wa mbere w’Umunyamerika ukomoka muri Afurika watsinze ku kigero cyo hejuru mu mashuri yisumbuye, mbere yo kwiga muri Kaminuza zikomeye nka Spelman, Texas na Yale.
Mu 2006, Abrams yatorewe bwa mbere guhagararira Georgia mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma aza kuba umugore wa mbere uhagarariye ishyaka muri iyo Nteko.
Abrams yagiye amenyekana mu bikorwa bitandukanye birimo kuvugira abakene cyane cyane aharanira isaranganyabukungu hagati y’abakene n’abakire, by’umwihariko anafasha Hillary Clinton ubwo yiyamamazaga mu matora ya Perezida wa Amerika aheruka, yatsinzwe na Donald Trump.
Ibi bimuha n’amahirwe yo gushyigikirwa bikomeye na Hillary, ushimangira ko ariwe mukandida ushobora kuzafasha Abanya-Georgia kubona akazi, amashuri meza n’ibindi.
Uretse Clinton, hari n’abandi bayobozi bagaragaje ko bamushyigikiye barimo abasenateri ba Leta zitandukanye, gusa hari n’impungenge ko ashobora kubangamirwa na Perezida Donald Trump wari uhanganye na Clinton mu matora aheruka.
Uretse izo mpungenge, Abrams ari no gukorwaho iperereza ku nguzanyo y’amadolari ibihumbi 50$, bivugwa ko yaba yarakoresheje mu bikorwa byo kwiyamamaza nyamara yari afite ibirarane by’imisoro bingana na 50$ atigeze yishyura, gusa akavuga ko inguzanyo afite y’ibihumbi 170$ yafashe yiga n’icyo kirarane cy’umusoro bidashobora kumutesha amahirwe yo kwiyamamariza uwo mwanya mu gihe ateganya kuzayishyura.
Stacey Abrams ari kwiyamamariza kuyobora Leta ya Georgia


















