Tuesday . 17 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Amerika igiye guha Ukraine intwaro zigezweho zo guhangana n’ibitero bya Putin

Tuesday 11 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yijeje Ukraine ubwirinzi bwisumbuye, mu gihe u Burusiya bukomeje gukaza ibitero bya missiles.

Ni ubwirinzi bw’ibikoresho bizaburizamo ibisasu bikomeye biterwa n’ingabo z’Uburusiya, nk’ibiherutse gusenya ibintu mu murwa Mukuru KYVIV wa Ukrainw n’ahandi.

Mu itangazo White House yasohoye kuri uyu wa Mbere, yatangaje ko aba bayobozi bombi bagiranye ikiganiro kuri telefoni.

Ni nyuma y’uko u Burusiya bwarashe ku mijyi myinshi ya Ukraine, mu kwihimura ku iturika ry’ikiraro gihuza u Burusiya na Crimea, bwavuze ko ari igikorwa cy’irerabwoba cyihishwe inyuma n’inzego z’iperereza za Ukraine.

Ubuyobozi bwa Ukraine bwatangaje ko u Burusiya bwarashe missiles 84 mu mijyi 10 irimo n’umurwa mukuru Kyiv, babasha gukumira 56 hifashishijwe ubwirinzi bwa gisirikare, air defence systems.

Itangazo rikomeza riti “Perezida Biden yijeje gukomeza guha Ukraine inkunga ikenewe mu kwirinda, harimo n’intwaro zigezweho zikumira ibitero byo mu mirere.”

Yamwijeje ko Amerika irimo gukorana n’ibihugu by’inshuti mu gukomeza gufatira u Burusiya ibyemezo bikakaye.

Kuri uyu wa Mbere Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavugiye mu nama y’umutekano ko u Burusiya bwagabye ibitero bitandukanye bigamije kwibasira ibikorwa remezo by’ingufu, igisirikare n’itumanaho.

Ambasaderi w’u Burusiya muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Anatoly Antonov, yavuze ko kuba Amerika yiteguye gutanga izindi ntwaro bigaragaza ko na yo iri mu bigize ikibazo.

Yavuze ko nta n’ikindi bari biteze ku butegetsi bwa Amerika, ashimangira ko kwiyemeza guha Leta ya Kyiv intwaro nyinshi zirimo n’izigezweho, ari “ikindi kimenyetso ko Washington yamaze kwemera umwanya wayo nk’umwe mu bagize amakimbirane.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru