Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Dr Sosthene Munyemana akomeje kugaragazwa nk’umwe mu bambere batije umurindi kwica Abatutsi b’iTumba

Tuesday 28 November 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Umutesi Yvette

Dr Munyemana Sosthene wahoze ari umuganga mu bitaro bya Kaminuza bya Butare mbere no mu gihe cya Jenoside arashinjwa kuba ku isonga mu gutanga itegeko ryo kwica abatutsi b’i Tumba mu cyahoze ari Butare.

Abamushinja babwiye urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ko iyicwa ry’Abatutsi ba Tumba. Dr Munyemana Sosthene yabigizemo uruhare rukomeye aho ngo yatanga amabwiriza n’amategeko byo kwica.

Yagaragaje ko hari abamuhungiragaho b’abaturanyi be bamwizeyeho ubuhungiro ariko akabatanga bakabica.

Yagize ati: “Taliki ya 21 Mata Abatutsi bishwe n’Abahutu ku itegeko rya Dr. Munyemana Sosthene wategetse ko bica Abatutsi b’abakire, atanga ayo mabwiriza yari kumwe na Bwanakeye na Ntirabampa”.

Uyu mutangabuhamya avuga ko mbere yo gutangira kwica Abatutsi ngo babanje gutwika ku musozi wa Mubumba ryabaye taliki ya 17 Mata nyumay’iminsi 11 indege ya Habyarimana ihanuwe, ngo abagabo bahagurukiye rimwe Abahutu n’abatutsi gutabara ngo ibyo bitero bitagera iwabo, ndetse ngo n’umugabo w’uyu mutangabuhamya yari mu bagiye gukumira ibyo bitera.

Avuga ko ubwo bagarukaga bava gutabara bahuye n’umugabo wari mumodoka ababaza impamvu bajya gukumira inyenzi, maze nabo bagarukababwira uwari Konseye wa segiteri Tumba, Bwanakeye Francois, ibyariho biba nawe abategeka guhita bajya mu nama y’igitaraganya ku biro bya segiteri.

Ati: “Iyo nama yitabiriwe n’abantu bose, Abahutu n’Abatutsi, abagabo n’abagore, yari iyobowe na Munyemana Sosthene na Konseye Bwanakeye Francois, bari kumwe kandi na Murekezi Francois, Ruganzu, NtirabampaVenant, Remera Simeon wari Perezida wa CDR na Simpunga Appolinaire”.

Yemeza ko muri iyo nama bahise basohoramo abaselile b’Abatutsi bari bayitabiriye ari bo Kiyogori na Diyonizi ndetse na Sumuteto Jeanne kuko yari afite umugabo w’Umututsi. Ngo hari taliki ya 17 Mata 1994, ari nabwo DrMunyemana yahise afata ijambo agira ati “Muri gukina mu biki ko hari abantu bari iwanjye bavuye iwabo wa Madamu i Nyaruteja bahunze Inyenzi?"

Umutangabuhamya avuga ko Dr Munyemana akimara kuvuga iryo jambo Abatutsi bari bayirimo bahise bakuka imitima, ngo nyuma y’iyo nama nibwo hagiyeho amabwiriza yo gushyiraho za Bariyeri nayo yatanzwe na Munyemana.

Dr. Munyemana ufite imyaka 68 y’amavuko, ashinjwa kuba yaragize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi b’i Butare, ubu ni mu Murenge wa Tumba w’Akarere ka Huye.

Ibi byatumye Munyemana ahabwa izina rya ‘Boucher de Tumba’, kubera ibikorwa by’ubwicanyi no gushishikariza abaturage bari batuye mu mujyi wa Butare, kwica Abatutsi; byose akaba yarabigiyemo yari asanzwe ari umuganga.

Dr. Sosthène Munyemana ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru mu Bufaransa, mbere y’uko ahahungira yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi, akazi yafatanyaga no kuvura indwara z’abagore mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Dr. Sosthène Munyemana ufatwa nk’uwari ku isonga mu guteza umwuka mubi muri Butare, ngo ni we washyiraga mu bikorwa amabwiriza yo kwica Abatutsi.

Bwa mbere Munyemana yagejejwe imbere y’umucamanza ku wa 15 Ukuboza 2011, aregwa ibyaha by’iyicarubozo n’iby’ubugome, kuva icyo gihe yahise yambikwa igikomo, atangira no kujya yitaba ubutabera buri cyumweru.

Urubanza rwa Dr. Sosthène Munyemana ni urwa 6, mu manza U Bufaransa bwakurikiranyemo Abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu Rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) hazumvwa abatangabuhamya bagera kuri 67, kuva ku itariki 14 Ugushyingo kugeza ku ya 22 Ukuboza 2023, igihe urubanza ruteganyijwe kuzapfundikirwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru