Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Umuyobozi wa Sonarwa arakekwaho miliyoni 117

Monday 14 October 2024
    Yasomwe na

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Ubwishingizi ya Sonarwa General Insurance, Rees Kinyangi Lulu
ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, akekwaho kunyereza amafaranga asaga miliyoni 117.

Kinyangi Lulu yatawe muri yombi tariki 2 Ukwakira 2024. Amafaranga ashinjwa kunyereza akaba afitanye isano na Hotel Nobilis isanzwe ari iya Sonarwa.

Rees Kinyangi yatawe muri yombi hamwe na Aisha Uwamahoro wari usanzwe ari umucungamutungo w’iyi hoteli.

Itabwa muri yombi ry’aba babiri ryemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, wabwiye IGIHE ko “Ni ukuri. Bakurikiranyweho kunyereza umutungo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro”.

Kugeza ubu dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha nubwo iperereza rikomeje.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru