Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Amerika yokeje igitutu DRC guhagarika gukorana na FDLR

Saturday 18 January 2025
    Yasomwe na

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC guhagarika gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje guhungabanya umutekano w’abaturage.

Byatanagjwe n’Umunyamanga wa Leta wungirije wa Amerika ushinzwe ububanyi na Afurika, Molly Phee, wavuze ko mu Ugushyingo 2023 ubwo we n’abandi barimo Avril Haines uyobora urwego rw’ubutasi rwa Amerika basabaga Leta ya RDC guhagarika ubu bufatanye, ikaba yarabyemeye ariko ntiyabyubahiriza.

Mu kiganiro n’Ibiro Ntaramakuru AFP kuri uyu wa 17 Mutarama 2025, Molly Phee, yagize ati “Ntabwo bigeze bafata izo ngamba.”

Mu biganiro bya Luanda, intumwa za RDC na bwo zemereye umuhuza (Angola) ko ingabo z’igihugu cyazo zizasenya uyu mutwe w’iterabwoba, ariko bigeze mu Ukuboza 2024 zishyiraho amananiza yo kwanga kuganira n’umutwe wa M23; kandi zizi ko ari kimwe mu by’ingenzi byafasha mu gukemura ikibazo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko Ingabo za RDC zikomeje gukorana n’Umutwe wa FDLR wafatiwe ibihano na Amerika ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, nk’uko bishimangirwa na raporo y’impuguke z’uyu muryango yasohotse tariki ya 27 Ukuboza 2024.

Yagize iti “Turasaba dukomeje Leta ya RDC gukora ibishoboka kugira ngo ubu bufatanye buhagarare.”

Iyi Minisiteri yanagaragaje ko amahoro mu Burasirazuba bwa RDC adashoboka mu gihe Leta ya RDC itakwemera kuganira n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23. Iti “Nta nzira y’amahoro ishoboka mu gihe Leta ya RDC yaba itaganiriye n’imirwe yitwaje intwaro irimo M23.”

Perezida wa Angola, João Lourenço, mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru ubwo yari mu ruzinduko mu Bufaransa, yatangaje ko azakomeza gukora ibishoboka kugira ngo uburasirazuba bwa RDC bubone amahoro arambye, binyuze mu biganiro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru