Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Angola: Ishyaka rya UNITA ryatanze ikirego ku byavuye mu matora

Friday 2 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Angola (UNITA) ryatanze ubujurire mu rukiko bavuga ko ibyavuye mu matora y’abadepite bahaye intsinzi ishyaka ririho bakanongeza perezida uriho indi manda ya kabiri Joao Lourenco.

Umunyamabanga w’ishyaka UNITA, Faustino Mumbika, yatangarije AFP ati: “Ubujurire bwo guhangana n’ibisubizo bya nyuma bwatanzwe uyu munsi (ku wa 1 Nzeri 2022).”

Uburyo bwo kwamagana ibyavuye mu matora buteganya ko ubujurire mu nzira y’amategeko bugomba kubanza gushyikirizwa komisiyo y’amatora mbere y’uko ururkiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rufata icyemezo.

Kuva Angola yabona ubwigenge muri 1975, ibuhawe na Portugal, ishaya rya MPLA ryakomeje gutsinda UNITA, kuko buri gihe MPLA yatsindiraga kuri 51.17% naho UNITA ifite 43.95% nk’uko bitangazwa na komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora(CNE).

Umuyobozi w’Ishyaka rya MPLA, Adalberto Costa Junior ubu ufite imyaka 60, avuga ko iri shyaka ritigezwe rimenyeshwa icyemezo cya komisiyo y’amatora cyo kwemeza ibisubizo bya nyuma cyangwa ngo ribone kopi y’inyandikomvugo y’ibara ry’amajwi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru