Tuesday . 17 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Basabose na Twahirwa bagiye kuburanishirizwa mu Bubiligi

Saturday 7 October 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutesi Yvette

Urukiko rwa rubanda i Buruseri mu Bubiligi rugiye gutangira kuburanisha urubanza ruregwamo Seraphin Twahirwa na Pierre Basabose bacyekwaho gukora Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri.

Uru rubanza ruzatangira tariki ya 09 Ukwakira 2023 rusoze mu ntangiriro z’Ukuboza.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe na Ambasade y’Ububirigi mu Rwanda hagaragajwe ko muri uru rubanza abantu bagera kuri 40 aribo bazatanga ubuhamya.

Pierre Basabose yavutse mu 1947, avukira mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri. Yabaye umwe mu basirikare barindaga Perezida Juvenal Habyarimana kandi akaba inshuti ye ya hafi.

Pierre Basabose nubwo yari umusirikare yabaye n’umushoramari mu bucuruzi bwo kuvunja amafaranga mu mujyi wa Kigali.

Uyu kandi yanabaye umuterankunga ku rwego rwa kabiri wa radiyo RTLM, yageze mu Bubiligi avuye mu bihugu nka RDC, Kenya, Kazakistan n’Ubudage.

Naho uwitwa Seraphin Twahirwa aliyasi "Kihebe" yavutse mu 1958 avukira mu cyari komine Giciye perefegitura ya Gisenyi.

Avugwaho ko yari umuyobozi w’interahamwe i Gikondo mu mujyi wa Kigali,akaba mu byara w’umugore w’uwahoze ari perezida Juvenale Habyarimana ariwe Agatha Kanziga, wafatiwe mu Bubiligi avuye mu gihugu cya Uganda.

Bombi bakurikiranyweho ibyaha bya genocide, gutanga imyitozo ku nterahamwe zakoze genocide, gutoranya Abatutsi bagombaga kwicwa kuri za bariyeri, ibyaha by’intambara n’ibindi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru