Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Kiliziya Gatolika yo mu gihugu cya Malawi yashinje Perezida Lazarus Chakwera kuba inkorabusa kuko ibyo yemereye abaturage byose mu gihe yiyamazaga nta na kimwe arakora.
Ni icyemezo gikubiye mu ibaruwa, abagize Inama y’Abasenyeri muri Malawi bashyize hanze ku wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022.
Muri iyi baruwa aba Basenyeri bavuze ko Malawi ‘igeze ahantu habi’ ugereranyije n’ibindi b’igihugu by’ibituranyi biri gutera imbere.
Bakomeje bavuga ko Malawari kuri ubu yugarijwe n’izamuka ry’ibiciro, ruswa muri Guverinoma, ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko, ibura ry’ibikomoka kuri peteroli n’iry’amafaranga y’amahanga.
Iri tangazo rigira riti: “Abaturage ba Malawi barambiwe abanyepolitike bakomeje guhatanira kujya mu myanya itandukanye batitaye ku iterambere ry’ababatora.”
Rikomeza rivuga ko ubuyobozi bwa Perezida Chakwera ntacyo burakora mu gukemura ibi bibazo byugarije igihugu.