Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Arusha: Hagiye gutangira urubanza DRCONGO iregamo u Rwanda

Thursday 26 September 2024
    Yasomwe na

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2024 i Arusha muri Tanzania hatangira kumvywa urubanza Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kiregamo u Rwanda, kirushinja kuvigera ubusugire bwacyo.

Urubanza ruburanishirizwa imbere y’Urukiko rw’Ubutabera rw’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EACJ) aho Leta ya Kinshasa ishinja iya Kigali gutera uburasirazuba bwa Congo ndetse n’ibyaha by’intambara binyuze mu ntambara iki gihugu gihanganyemo n’umutwe wa M23, usaba Perezida Tshisekedi kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo no gucyura benewabo nabaye impunzi mu karere ndetse no kurandura imitwe yitwaje intwaro ibica igateza n’umutekano muke.

Muri uri buranisha, Urukiko rwa EAC rugomba gufata icyemezo ku kirego cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) kirega umuturanyi “kuvogera ubusugire bwayo mu burasirazuba bw’igihugu” ariko mbere yo gusuzuma uru rubanza ku mpamvu zifite ishingiro, Urukiko ruratangira rukora ibanzirizasuzuma.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane rugomba kwemeza niba rufite ububasha bwo guca urubanza, cyane ko u Rwanda rwari rwagaragaje ko uri rukiko rutabifitiye ububasha kubera inzitizi irimo.

Byari biteganyijwe ko Leta ya DRC iba ihagarariwe n’intumwa ziyobowe na Minisitiri w’ubutabera wungirije, Samuel Mbemba.

Baraba bahanganye n’abanyamategeko babiri boherejwe na minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Emmanuel Ugirashebuja nk’uko inkuru dukesha RFI ivuga.

Nkuko Minisitiri Samuel Mbemba yabisobanuye mu minsi ishize, Leta ya Kinshasa yizeye kubona muri uru rubanza "igihano ku Rwanda kubera intambara rwashoje mu burasirazuba bwa RDC, ndetse no gusahura, gufata ku ngufu n’ubwicanyi byakorewe muri aka karere ariko nanone, amaherezo, hagasabwa indishyi.

Ariko u Rwanda rwo siko rubibona. Reka DRC itangire itanga ubutabera “ku bahohotewe na FARDC” [Ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo] ndetse n’abo “ba FDLR” mbere yo gutanga amasomo y’ubutabera", ibi byatangije ku munsi w’ejo n’umuyobozi wa dipolomasi y’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, wanamaganye gukoresha "itangazamakuru kwa Minisitiri w’ubutabera wa Congo mu gutuka Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru