Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite biyemeje gushyiraho Komisiyo idasanzwe igiye gusesengura mu buryo bwimbitse ibibazo by’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo, by’umwihariko hagati y’u Rwanda na Congo.
Ni igitekerezo cyazamuwe n’umwe muri bo kiza gutorerwa ku bwiganze bwa 100% ndetse abagize Biro y’Inteko Ishinga Amategeko bahabwa gutegura ibijyanye nayo n’abazaba bayigize, bitarenze iminsi 15.
Hari mu gikorwa cyo kumva uko umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere uhagaze bagezwagaho na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga,
Dr Vincent Biruta, yitsa cyane ku bibazo u Rwanda rufitanye na Congo birimo gukurura umwuka w’intambara.
Minisitiri, Dr. Biruta yabanje kubibutsa inkomoko y’ikibazo cyagejeje ku mutwe wa M23 nk’umutwe urwanira uburenganzira bwawo, Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda n’abandi baturage bo muri Congo bazizwa ubwoko.
Yibukije Abadepite ko inshuro nyinshi uyu mutwe wa M23 wagiye ugaragaza ikibazo cy’uburenganzira bwawo n’Abanye-Congo muri rusange, ariko Leta ikavunira ibiti mu matwi, n’Umuryango Mpuzamahanga ntugire icyo ubikoraho.
Minisitiri Dr Biruta yavuze ko mu mpera z’umwaka wa 2021, aribwo hadutse imirwano hagati y’Ingabo za Leta, FARDC n’Umutwe wa M23. Kuva icyo gihe, RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.
Ni ibintu Leta y’u Rwanda yagiye ihakana kenshi ndetse ikagaragaza ibimenyetso bigaragaza ko ntaho u Rwanda ruhuriye n’intambara yo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Nyuma y’ibisobanuro bahawe na Minisitiri Dr Biruta wari uhagarariye Guverinoma, abadepite bafashe umwanzuro wo gushyiraho komisiyo yo gucukumbura ibibazo.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yagarutse ku bitekerezo byatanzwe n’abadepite birimo ko Inteko ishinga amategeko yakora umwanzuro wo kwamagana Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi b’Abanye-Congo.
Yakomeje ati “Ariko hakabaho n’Umudepite watanze igitekerezo cyo kuba hajyaho komisiyo yajya gusesengura ibibazo mu buryo bwimbitse kugira ngo n’iyo twagira umwanzuro dufata cyangwa se n’iyo twaganira na bagenzi bacu mu rwego rwa diplomasi, bibe bishingiye ku bitekerezo byacukumbuwe cyangwa se byasesenguwe neza."
Si icyo gusa abadepite bavuzeho kuko hari n’abashimye ko u Rwanda rwihagazeho mu gusubiza umwanzi, bavuga ko gikorwa ingabo z’u Rwanda zakoze cyo kurasa ku ndege y’intambara ya Congo, Sukhoi-25 yari ivogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya Gatatu ndetse bamwe bavuga ko iriya ari Rengarenga, indi nshuro yazaba rengankumene.






















