Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Australia: Igeragezwa rya Siyansi ryateje impanuka ku banyeshuri 11

Tuesday 22 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Abanyeshuli 11 muri Australia bakomeretse ubwo bari mu igerageza rya siyansi.

Ni impanuka yabareye ku ishuri ryitwa ‘Manly West Public School’ kuri uyu wa mbere mu ma saa saba z’amanywa.

Babiri muri bo bakomeretse bikabije bahita bajyanwa kwa muganga, naho abandi icyenda byavugwaga ko bahiye byoroheje.

Igerageza rya siyansi abo banyeshuri bakoraga, ryarimo ibinyabutabire bya ‘sodium bicarbonate’ na ‘methylated spirits’ nyuma ngo biza kugenda nabi kubera umuyaga maze biteza impanuka.

Abashinzwe ubutabazi bwihuse ndetse n’abashinzwe kuzimya inkongi, bahise bagera ku ishuri ryabereyeho iyo mpanuka, bifashishije indege ya kajugujugu.

Abanyeshuli bakomeretse bari mu myaka hagati ya 10 na 11, bakaba bahiye ku bice bitandukanye by’umubiri, harimo abahiye mu maso, mu gatuza no ku nda, abandi bashya ku maguru.

Hari kandi n’umwarimu umwe wakomeretse ariko ngo byoroheje.

Ababyeyi benshi bahise baza aho ku Ishuri kubaza icyatumye bakora iryo gerageza.

Umwe mu babyeyi witwa Mich Ashton, yavuze ko nabo bamenye aho makuru bayakuye kuri murandasi.

Yagize ati: “Twumvise ibyabaye tubikuye kuri Interineti, byari biteye ubwoba, ariko bigaragara ko ikibazo bahise bakirangiza vuba.”

Impanuka nk’izi zikunze kuba mu bigo by’amashuri zoroheje bikagirwa ibanga mu gihe ntawe zatwaye ubuzima kugira ngo zidakura imitima abiga umubenyi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru