Ubwo indege yavaga mu gihugu cya Bangladesh, umugenzi yashatse gushimuta abantu 156 barimo ariko inzego z’umutekano zimugwa gitumo, ziramurasa.
CNN iratangaza ko ubwo iyi ndege yerekezaga i Dubai ivuye Dhaka muri Bangladesh, uyu mugenzi yafashe imbunda yo mu bwoko bwa pisitoli(Pistol) ayitunga bamwe mu bakozi bo mu ndege. Yategetse umutwazi ko kugusha indege ku kibuga cya Shah Amanat muri Chittakong ndetse bagahamagara Minisiteri w’Intebe, bakamubwira ko bashimiswe.
Ikihagera, bitarenze iminota 8, abasirikare bahawe imyitozo idasanzwe bazwi nka “Special Forces” bahasesekaye bategeka uyu mugabo kumanika amaboko arabyanga. Ni bwo bafashe umwanzuro wo kumurasa.
Uhagarariye igisirikare, Maj. Gen. Motiurn Rahman aravuga uburyo uyu musore uvugwa kuba ari mu kigero k’imyaka 24 na 27 yarashwemo.
“Twamusabye ko amanika amaboko tukajya kumufunga ariko arabyanga, natwe duhita tumurasa.”
Iki kinyamakuru kandi kiratangaza ko abagenzi bose uko ari 143 ndetse n’abakozi bo mu ndege bavuyemo nta kibazo bafite.
Ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP iravuga ko ubwo yaraswaga kuri uyu wa 24, ntiyahise apfa ahubwo yapfiriye mu nzira bamujyana ku bitaro.
Iyi ndege yari irimo abagenzi 143, abakozi bo mu ndege 11 ndetse n’abatwazi 2.

















