Mwijoro ryakeye ryokuwa 25 rishyira 26 Mutarama 2026, mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Busanze Akagari ka Runyombyi kubufatanye n’abaturage Police yafashe abagabo batatu (3) bakekwaho gukora ibikorwa bigayitse by’ubujura aho kw’itariki ya 24 Mutarama bagiye kwiba bacukuye inzu y’umuturage bakamwiba amafaranga arenga miliyoni esheshatu.
Abafashwe Police yabafatanye amafaranga agera kuri miliyoni enye n’ibihumbi maganatandatu na mirongo itatu (4,630,000) ubu bose bafungiye kuri Police Station ya Kibeho Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.
Police irashimira Abaturage by’umwihariko ku myunvira n’imikoranire bakomeje kugaragariza Police hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha batangira amakuru kugihe kandi vuba.
Police ikagira inama Abaturage kwirinda kubika amafaranga mungo zabo, ahubwo ko bagana ibigo by’imari bikababikira ndetse bagakomeza kwitabira gukoresha ikoranabuhanga niho umutekano wa amafaranga yabo wabungabungwa neza kurushaho.
Ikindi Police iraburira buriwese ugifite imitekerereze nimigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage agamije kubiba kubireka kuko kwiba sumwuga ahubwo n’icyaha gihanwa namategeko bityo uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira.
Moise Munyaneza.




















