Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

BUGESERA: Kwibeshya mu kiciro byatumye abura aho aba

Wednesday 19 September 2018
    Yasomwe na

Yanditswe na Nuwamanya Amon Bernard

Ibyiciro by’ubudehe bifasha abaturage kubona inkunga itangwa na Leta ho uri mucyambere hari nigihe nuri mu cyakabiri afashwa bitewe nikibazo afite.

Ahabwa ibyibanze mu kumutunga kwiga kw’abana,ubwisungane mukwivuza agahabwa n’inzu kandi ufite imbaraga agahabwa imirimo muri VUP udafite imbaraga atagira nuwabasha gukora muri uwo muryango ahabwa inkunga y’ingoboka kuburyo nuwahuye nikiza afashwa kubona icumbi.

Uwamahoro Martha we yahuye n’ikiza abura kirengera mu gihe ashyirwa mukiciro abaturage bamushyize mu 2 ubu akaba yarashyizwe mu 3byatumye abura ubufasha na bucye.

Inzu Uwamahoro Martha atuyemo n’umuryango we yasabaga ko bamusanira

Mu mudugudu wa Taba akagali ka Kagenge umurenge wa mayange ho mukarere ka bugesera harabarizwa umuturage witwa Uwamahoro Martha udafite aho aba nyuma yo gusenyerwa n’ikiza cy’umuyaga wibasiye akagace.

Uwamahoro ni umubyeyi wabana batatu wa tawe n’umugabo akigira mu mutara nkuko abyivugira. Mu magambo ye yuje akababaro kenshi yagize ati” nterwa akababaro no kuba narasenyewe n’ikiza cyumuyaga kimwe na bagenzi banjye daturanye muri aka gace gusa bo baje gusanirwa amazu yabo ndetse banahabwa isakaro nubuyobozi bw’umurenge wa Mayange ariko njye akaba ntacyo nabonye ngo nuko habayeho kwibeshya mu bijyanye n’icyiciro cyu Ubudehe aho ubusanzwe nabarizwaga mu kiciro cya 2 bavuguruye bashyira mu kiciro cya 3 .

Uwamahoro akomeza avuga ko nyuma yo guhura niyo sanganya ry’umuyaga wa musenyeye akisanga ari mu kiciro cya 3 bigatuma adahabwa ubufasha nka abandi kubuzima bwe buri habi n’abana be. Avuga ko yakomeretse ku mutima nyuma yahoo inzu ye yagurutse igasenyuka atwite yajya no kwaka ubu fasha ndetse n’isakaro, agiye kuri shyikirizwa agahita abwirwa ko atakiribonye kuko ngo basanze ari mu kiciro cya 3.

Yagize ati “Ntabwo narimpari nari nagiye kwi soko nahasize umuhungu wange wi imfura namusigiye inkono ngo ateke nuko inzu isimbuka ari munzu ku bwamahire ariko nasanze ari muzima ntacyo yabaye, nkuko mubibona nyine nuku tubayeho iyo imvura iguye duteka mu cyumba cyo turaramo ”.
abaturanyi be ndetse n’umukuru w’umudugu wa taba bavuga ko yarenganye ugendeye kubandi
Bizimungu Eugene umuyobozi w’umudugudu avuga ko byukuri yarenganye ugendeye kubandi nabo basenyewe arikobo bakaba barubakiwe kandi ubonako basumbya ubushobozi Martha

Nayanone Ephrasie nyirabukwe wa Uwamahoro Martha nawe uvuga ko inzu y’umukazana we yasimbutse igisenge kikagenda ariko nyuma ntaze kubona ubufasha gusa ngo icyabatangaje nugusanga ngo ari mukiciro cya 3 mugiye mbere yarari mu kiciro cya 2

mamaurwagasabo.rw twaganiriye n’umuyozi wa karere ka Bugesera Mutabazi Richard atubwira ko aka karere gakunze kwibasirwa n’ibiza bitandukanye birimo iby’imiyaga,imvura ndetse ni imyuzure ikunze kuza ikarengera imirima y’abaturage. Ku kibazo cya Uwamahoro Martha yadutangarije ko batari bakizi.

Yagize ati“icyo kibazo ntago twari tukizi gusa urumva ko nubundi tutarenganya inzego zibanze kuko bakoze ibyo amegeko ateganya kuko baramutse banabyirengagije babihanirwa, gusa tugiye gukurikirana kugirango uwo mubyeyi n’abana be babashe guhindurirwa icyiciro ashyirwe mu cyiciro gikwiye ubushobozi bwe kugirango afshwe nkabandi”.

Ubusazwe umuturage wa huye nikiza afashwa n’inzego zibanze bafatanyije na minisitere y’ibiza, gufasha abahuye na byo iyo ntabushobozi afite bahabwa ibikoresho byibanze mu buzima Bugesera ni kamwe muburere bwahuye ni Ibiza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru