Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kenya: Wa mudepite Didmus Barasa ukekwaho kwica umuntu yishyikirije Polisi nyuma y’iminsi ashakishwa

Friday 12 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Nimugire Fidelia

Hashize iminsi umudepite wo mu Nteko ishinga amategeko muri Kenya ahigwa bukware nyuma yo kurasa umuntu mu ruhame, w’icyegera cy’uwo bahanganye mu matora mu Burengerazuba bwa Kenya.

Nyuma yo kurasanira mu ruhame, ku biro by’itora hakagwa umuntu umwe nkuko polisi ibitangaza, uyu mudepite yaketswe ko ariwe wagize uruhare mu kurasa aho hantu. Kuri ubu rero uyu mudepite yaje mu buryo bwo gufasha polisi mu iperereza irimo gukora.

Depite Barasa ahagarariye intara ya Kimili iri mu Burengerazuba bwa Kenya hafi y’umupaka wa Uganda.

Uyu mudepite yishyikirije polisi mu gihe ejo ku wa 4 umwunganizi we mu mategeko yari yasabye polisi ko yakwemera ingwate mu gihe umukiriya we agishakishwa maze ntatabwe muri yombi.

Uyu munsi ni uwa 3 Abanyakenya bategereje ibiza kuva mu matora ya perezida w’igihugu ndetse n’abandi bayobozi batandukaye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru