Tuesday . 17 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Guverineri Ntibitura yagize icyo avuga ku bakozi 14 b’akarere ka Nyabihu batawe muri yombi

Tuesday 7 October 2025
    Yasomwe na

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo inkuru yabaye kimomo ko hari abayobozi 14 bo mu karere ka Nyabihu batawe muri yombi, aho bakekwaho kunyereza amafaranga yagenewe kubaka inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abakekwa barimo Mugiraneza David umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu, Ishimwe Samuel Perezida wa Ibuka ndetse n’abandi bakozi b’Akarere, umukozi w’akarere ushinzwe ibikoresho (Logistique), Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza, ushinzwe inyubako mu ishami ry’ubutaka, n’abashinzwe amasoko.

Guverineri w’intara w’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco mu butumwa yahaye ikinyamakuru (Greatlakesharald) yagize ati”Aya makuru twayamenye ko hari abayobozi 14 bafashwe n’urwego rw’ubugenzacyaha, amakuru akavuga ko bari kubazwa inshingano zijyanye no gusana inzu 17 y’abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994, bikekwa ko hari ibitarakozwe neza mu mirenge 7 y’akarere ka Nyabihu”

Guverineri yakomeje agira ati”nta cyuho gihari kuko birasanzwe ko amategeko ateganya uko serivice zitangwa iyo umukozi uhasanzwe agise impamvu ituma aba adahari mu gihe runaka ku mpamvu iyo ariyo yose. Naho rero biraza gukorwa, ubutumwa natanga ni uko buri mukozi akwiye kuba akora inshingano ze uko bikwiye, birinda gukora ibyaba binyuranye n’akazi bagomba gukora mu mitangire ya serivisi, ku baturage, nta serivisi n’imwe bazabura.”

Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru