Friday . 6 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Twahirwa na Basabose bongeye gushinjwa kwigamba gufata ku ngufu abagore muri Jenoside

Tuesday 7 November 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Umutesi Yvette

Ubwo urubanza ruregwamo Basabose na Twahiwa Seraphin rwongeraga gusubukurwa kuri uyu wa mbere mu rukiko rwa Rubanda i Bruxelles mu Bubirigi, umutangabuhamya yagaragaje ubugome bukomeye bwakozwe na Twahirwa ku muryango we.

Abajijwe niba uwo avuga ariwe uri mu rukiko yagize
ati: "Yego niwe ndamuzi cyane, yari chef w’Interahamwe."

Bamubajije niba yari amuzi mbere ati "Madame Présidente birababaje kuko yari umwana nk’umwana mu rugo. Yari ameze nk’ikihebe ariko ntacyo yari antwaye kandi yari aziranye n’umuryango cyane, ikibabaje niwe wabamaze".

Uyu mutangabuhamya avuga kandi ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga aho i Gikondo Interahamwe ziri kumwe n’aba GP zateye ku rugo rwabo, bituma bagira ubwoba ko bagiye gupfa bagashira.

Icyo gihe ngo niho bishe ababyeyi be bombi ndetse na musaza we umwe.

Uyu mutangabuhamya abajijwe niba azi Basabose avuga ko yumvaga ababyeyi be bavuga ko yahingaga urumogi mu ishyamba rya Nyungwe akaba yari afite amafaranga menshi.

Avuga ko bavugaga ko yateraga Interahamwe inkunga irimo kugura ibikoresho bitandukanye byo gutsemba Abatutsi.

Uyu mutangabuhamya avuga ko yagiye yumva TWAHIRWA na Basabose bigamba ibikorwa byo gufata abagore ku ngufu aho bari mu Bubiligi. Icyo gihe ngo babaga bari ku kabari ka Basabose yashinze aho mu Bubiligi.

Maitre Flamme wunganira Basabose muri uru rubanza, yavuze ko ibyo uyu mutangabuhamya avuga abifata nk’ibihuha bidakwiriye kwemerwa n’urukiko.

Twahirwa Seraphin ari kuburanishwa mu rubanza rumwe na Basabose Pierre ku byaha bakekwaho bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara. Bari kuburanishwa n’urukiko rwa Rubanda kuva taliki ya 9 Ukwira urubanza rukazasozwa ku wa 8 Ukuboza 2023.

Kuri ubu hari kuburanishwa Twahirwa gusa kuko ariwe uri mu rukiko nyuma y’uko urubanza rutangiye mugenzi we Basabose ari mu kiruhuko yahawe na muganga ku mpamvu z’uburwayi.

Twahirwa uhakana ibyaha aregwa ashinjwa kugira uruhare mu kurimbura Abatutsi bari batuye muri Segiteri za Gikondo, Kigarama na Gatenga muri Kicukiro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru