Ndayambaje Jean Claude
Umuhanzi Bruce Melodie yabaye Umuhanzi wa Mbere ukomeye wakoze igitaramo cy’amateka mu Mujyi wa Kigali nyuma yaho icyorezo cya Covid-19 gihagaritse ibitaramo no guhuriza hamwe abantu benshi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ugushyingo 2021 muri Kigali Arena habereye igitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 10 Bruce Melodie amaze mu muziki, cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye batashye banyuzwe n’uburyo uyu muhanzi yabashimishije ku buryo byarangiye bamwe batabishaka bifuza ko yakomeza kuririmba.
Iki gitaramo cya Bruce Melodie cyatumiwemo abahanzi batandukanye barimo abafite amazina akomeye mu muziki nyarwanda ndetse n’abandi bakizamuka bijyanye n’uburyo bakunzwe n’abantu benshi .
Muri aba bahanzi barimo , Papa Cyangwe, Alyn Sano, Bulldogg, Mike Kayihura, Itorero Inganzo Ngari, Christopher, Riderman na Niyo Bosco urimo kwigaragaza muri iyi minsi wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise "Ubigenza Ute"
Bruce Melodi yongeye gushimisha abafana bamwe baje ari Couple
Bruce Melodie ni umuririmbyi wifitemo impano idasanzwe, binyuze mu buhanga bwihariye mu guhanga indirimo ndetse akaziririmba cyane ko yamaze kwigarurira imirima ya benshi by’umwihariko abakiri bato bakunda ibihangano bye.
Uyu muhanzi yatangiye kuririmba mu 2012, icyo gihe yafashwaga na Producer Fazzo. Yamenyekanye aririmba indirimbo zituje z’urukundo.
Muri 2017 yabaye umuhanzi wo mu Rwanda wa mbere watumiwe muri Coke Studio Africa, muri 2018 ni we wegukanye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star iri rishunwa rikaba ritagikorwa.
Mu gitaramo cy’Isabukuru y’imyaka 10 mu muziki, Bruce Melodie akigera ku rubyiniro byahinduye isura asezeranya abafana be ko agiye kuhatwika, imvugo ya ya gisitari igezweho, akaririmba indirimbo zose yakoze kuva atangiye umuziki.
Yagize ati “Tumaze imyaka 10 tuziranye. Mureke tuziririmbe zose uko byatangiye.’’
Yatangiye aririmba indirimbo ye yitwa (Tubivemo) yakoze mu myaka yashyize; benshi mu bakunzi b’umuziki bari muri Kigali Arena bafatanyaga na we kuyiririmba ubona ko banezerewe cyane.
Symphony Band niyo yamufashije gucuranga no kuririmba zimwe mu ndirimbo ze bituma abitabiriye igitaramo banezererwa , bamwe bavuga ko impaka zicitse.
Mu bandi bitabiriye iki gitaramo ni abamotari baje ari benshi kwishimana na Bruce Melodie, MC Tino na Nkusi Arthur basusurukije abantu bari muri Kigali Arena. Igitaramo cya Bruce Melody cyakurikiwe mu buryo bw’ikoranabuhanga n’abantu barenga Miliyoni 50 bo Ku mpande zose z’isi.
















