Sunday . 31 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Bruce Melody afungiwe impamvu itaramuturutseho

Friday 2 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umunyamuziki Itahiwacu Bruce uzwi cyane ku izina rya Bruce Melody, umaze iminsi ibiri afungiwe mu gihugu cy’u Burundi yavuzeko icyatumye afungwa kitamuturutseho.

Amakuru dukesha Bwiza yavuze ko uyu muhanzi yazize amafaranga miliyoni ebyiri yahawe mu mwaka wa 2018, ubwo yatumirwaga mu gitaramo ngo azajye kuririrmba yo. Gusa ibyo ntibyabashije gukunda kubera impamvu itaramuturutseho.

Yagize ati: “Nahawe miliyoni ebyiri zo kuzaririrmba i Burundi mu 2018, ariko hari andi nagombaga kuzahabwa mpageze, hanyuma haba impamvu itantururtsehpo ariko contract (amasezerano) yavugaga ko ikibazo icyo aricyo cyose cyaza kidaturutse ku muhanzi cyangwa uwateguye igitaramo, ntaruhande na rumwe rukwiye kubiryozwa.”

Melody yageze muri icyo gihugu ku wa 31 Kanama, 2022, yari agiye mu bitaramo bibiri; kimwe cyari kuba uyu munsi tariki ya 2 ikindi kizaba kuya 3 Nzeri, gusa akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga kitiriwe Melchior Ndadaye, igipolisi y’Uburundi cyahise kimuta muri yombi.

Nyuma yaje kwakwa amafaranga angana na miliyoni 60 y’amarundi ngo bagirane ikiganiro cy’ubwumvikane, mu buryo bwo koroshya ikibazo gusa ntiyayabahaye yose, yabahaye miliyoni 30 barangije banga kumurekura kuko atayujuje.

Kugeza ubu uyu muhanzi aracyafitwe na Polisi y’iki ighugu mu gihe hagisuzumwa ibijyanye n’ibyo arengwa n’ibyo asabwa kubahiriza ariko we akomeje gutangaza ko gahunda y’icyamujyanye akiyikomeje.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru