Kuri uyu wa Mbere, i Rubavu, hafunguwe iserukiramucogurisha ryiswe Kivu Beach Expo & Festival 2025 yateguwe na kompanyi ya Yirunga Ltd ku bufatanye n’Intara y’Iburengerazuba, ikaba yaratangiye ku itariki 03 Nyakanga biteganyijwe ko izageza ku itariki 31 Kamena 2025, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Ryafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, ari kumwe kandi n’ Umuyobozi wa YIRUNGA Ltd, witwa Iyaremye Yves.
Uyu muyobozi wa Yirunga Ltd, yemeza ko hari byinshi byo kwitega muri Kivu Beach Expo & Festival 2025, kubaryitabira.
Yagize ati " Ibyo tubasaba ni ugukomeza kuza no gukomeza kugirango bakomeze babone ibyiza twabateguriye, birimo ibimurikwa, guhaha, kwishima, kuko iyi mpeshyi irakomeje, ni ibyiza byinshi bagomba kubona hano".
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yashimiye abateguye kino gikorwa, aho agaragaza ko kizafasha mu guteza imbere ubukerarugendo muri kano Karere ka Rubavu.
Ati " Niyo mpamvu mbashimira ko muri iyi minsi muri gutanga umusanzu wanyu ku bukerarugendo bwa Rubavu kandi mukaba mwagaragaje n’ibundi by’iciro by’ubukerarugendo bidakunzwe kwitabwaho mu Karere ka Rubavu, biza byiyongera ku byo dusanganywe harimo ubukerarugendo bukorerwa ku mwaro w’ikiyaga cya Kivu."
Abateguye iki gikorwa bemeza ko kizagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’Intara y’Iburengerazuba, binyuze mu kongera amahirwe y’ishoramari, ubukerarugendo n’itumanaho ryambukiranya imipaka.