Saturday . 19 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 17 July » Musanze:Ihuzanzira rya telefone rikomeje kuba ikibazo gikomeye – read more
  • 15 July » Musanze:Umuturage yafashe imireko y’inzu ayerekeza mu baturanyi baratabaza – read more
  • 14 July » Burera:Ababyeyi bahangayikishijwe n’urubyiruko rukomeje kwishora mubusambanyi – read more
  • 14 July » Nyamasheke: Umujyanama w’ubuzima yarashwe agiye gucukura amabuye y’agaciro muri Nyungwe. – read more
  • 14 July » Rutsiro: Wa musaza Bicamumpaka utega amafuku, aracyicira isazi mu jisho – read more

Rubavu: Hafunguwe Kivu Beach EXPO & Festival 2025

Tuesday 8 July 2025
    Yasomwe na

Kuri uyu wa Mbere, i Rubavu, hafunguwe iserukiramucogurisha ryiswe Kivu Beach Expo & Festival 2025 yateguwe na kompanyi ya Yirunga Ltd ku bufatanye n’Intara y’Iburengerazuba, ikaba yaratangiye ku itariki 03 Nyakanga biteganyijwe ko izageza ku itariki 31 Kamena 2025, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.


Ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yafunguraga KIVU Beach EXPO & FESTIVAL 2025.

Ryafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, ari kumwe kandi n’ Umuyobozi wa YIRUNGA Ltd, witwa Iyaremye Yves.

Uyu muyobozi wa Yirunga Ltd, yemeza ko hari byinshi byo kwitega muri Kivu Beach Expo & Festival 2025, kubaryitabira.

Yagize ati " Ibyo tubasaba ni ugukomeza kuza no gukomeza kugirango bakomeze babone ibyiza twabateguriye, birimo ibimurikwa, guhaha, kwishima, kuko iyi mpeshyi irakomeje, ni ibyiza byinshi bagomba kubona hano".


Harimo n’ibimirikwa bishingiye ku bukerarugendo bushingiye ku muco.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yashimiye abateguye kino gikorwa, aho agaragaza ko kizafasha mu guteza imbere ubukerarugendo muri kano Karere ka Rubavu.

Ati " Niyo mpamvu mbashimira ko muri iyi minsi muri gutanga umusanzu wanyu ku bukerarugendo bwa Rubavu kandi mukaba mwagaragaje n’ibundi by’iciro by’ubukerarugendo bidakunzwe kwitabwaho mu Karere ka Rubavu, biza byiyongera ku byo dusanganywe harimo ubukerarugendo bukorerwa ku mwaro w’ikiyaga cya Kivu."


Hari n’uburyo bwateguwe bwo gukunganira abashaka gukora ingendo mu mazi.

Abateguye iki gikorwa bemeza ko kizagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’Intara y’Iburengerazuba, binyuze mu kongera amahirwe y’ishoramari, ubukerarugendo n’itumanaho ryambukiranya imipaka.

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru