Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody uri mu bahanzi barimo guhatanira irushanwa rikomeye mu Rwanda ryitwa Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 8 yavuze ko yiteguye kuzakora ibishoboka byose agatwara igihembo nyamukuru gitangwa muri iri rushanwa.
Bruce Melody yavuze ko ubu yatangiye imyiteguro yo kuzajya ataramira abantu neza mu bitaramo bazajya bajyamo ngo kandi ayigeze kure.
Agra ati “Ubu ndashaka igikombe kandi imyiteguro y’uko nzajya ntaramira abantu nyigeze kure”.
Uyu muhanzi yirinze kugaragaza ingamba azakoresha kugira ngo abo bahuriye mu irushanwa batazimenya.
Indirimbo nshya aheruka gukora yitwa Embeera zo, yayikoranye n’umuhanzikazii Queen Sheebah Karungi ukomoka mu gihugu cya Uganda, yavuze ko arimo kubona abantu bayakira neza ngo kandi no mu tubyiniro dutandukanye barayicuranga kandi ko mu minsi mike azasohora amashusho y’iyo ndirimbo.
Umuhanzi Bruce Melody asanzwe azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Ikinya”, “Tubivemo”, “Ntujy’unkinisha” n’izindi.
Bruce Melody NA Queen Sheebah


















