Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Bucyibaruta aratangira kuburanishwa mu Bufaransa

Monday 9 May 2022
    Yasomwe na

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Gicurasi mu Rukiko rwa Rubanda, Cour d’Assises, i Paris mu Bufaransa haratangira kuburanishwa urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro ukurikiranyweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dosiye y’uyu mugabo w’imyaka 77 ushinjwa kuba ku isonga mu bateguye n’abayoboye ubwicanyi bwabereye muri Gikongoro iri gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Bufaransa nyuma y’aho Urwego rwasigaranye imirimo y’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (UNMICT) rufashe icyemezo cyo kuyoherezayo mu 2019.

Bucyibaruta Laurent yavukiye i Musange mu 1944. Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro kuva ku wa 4 Nyakanga 1992 kugeza muri Nyakanga 1994.

Yabanje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Centrafrique mbere yo kwerekeza mu Bufaransa aho yageze mu 1997, akajya gutura mu gace ka Troyes.

Ibirego bimushinja byatangiye gutangwa mu 2000 ndetse ashakishwa n’Urukiko rwa Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwamushinjaga kuba yarategetse Interahamwe kwica Abatutsi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru