Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Mu rubanza rw’uwabitse ibikoresho mu rwibutso rwumvikanyemo uruhare rwa Meya

Wednesday 8 November 2023
    Yasomwe na


Ku isaha ya saa tatu za mu gitondo nibwo Ntibansekeye Leodomir wari Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ububiko akurikiranyweho gutesha agaciro Urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari ageze ku Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, mu miburanire humvikanyemo abandi bakozi batanu barimo n’Umuyobozi w’akarere.

Uyu mugabo wasabaga kurekurwa by’agateganyo, akurikiranyweho icyaha bikekwa koyakoze ku wa 11 Ukwakira 2023 nkuko byavuzwe na RIB ubwo yafataga ibikoresho birimo matela n’amagare y’abafite ubumuga byari bibitswe mu cyumba cy’Akarere ka Musanze gisanzwe gikorerwamo inama agashyirwaho igitutu cyo kubyimura ngo kuko byari biteje umwanda bityo yigira inama yo kujya kubibika mu Rwibutso.

Ubushinjacyaha bwasabye ko uregwa yakomeza gukurikiranwa afunzwe ku mpamvu buvuga ko aramutse arekuwe yabangamira iperereza ririmo gukorwa cyangwa akaba yatoroka ubutabera.

Ubushinjacyaha bwashimangiye ko icyaha Ntibansekeye akurikiranyweho kiremereye cyane ku buryo atarekurwa.

Ntibansekeye Leodomir wunganirwaga n’abanyamategeko babiri yagaragaje ko adakwiye kuburana afunzwe kubera ko iperereza ry’Ubushinjacyaha rituzuye bityo rikaba atari ryo rikwiye gushingirwaho.

Mu mpamvu yashingiyeho avuga ko rituzuye harimo ko ibyo yakoze yabitegetswe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze w’Agateganyo, Bizimana Hamiss, ubwo bari basoje inama y’abakozi ku wa 9 Ukwakira 2023, bikagaragara ko icyumba cy’inama cyakoreshwaga cyari gito ndetse kibangamiwe n’ibyo bikoresho bityo ategekwa kubihavana.

Icyo gihe ngo Ntibansekeye yasabwe ko ibyo bikoresho yabikuramo akabyimurira ahandi ariko haza kubura aho kubijyana ndetse atanga igitekerezo ko ibyo bikoresho byahabwa abo byaguriwe ariko umukozi ufite mu nshingano ze kurengera abatishoboye Ntirenganya Martin akavuga ko bitahita bikorwa ako kanya.

Yakomeje avuga ko habajijwe Ndagijimana Jean d’Amour umukozi ushinzwe gukumira ibiza mu karere ka Musanze na we akavuga ko atabona aho azishyira ibyo bikoresho.

Ntibansekeye yavuze ko ariho bahereye bamutegeka kubivana muri icyo cyumba agashaka ahandi abishyira kugeza ubwo yagiye gutira icyumba ku Murenge wa Kimonyi agasanga huzuye kuko bari bamaze igihe bahabika ifumbire yari igenewe abahinzi.

Ngo hanyuma rero abuze uburyo abigenza Meya HABIMANA Hamiss, nibwo yamwemereye ko yaba yifashishije icyumba kimwe mu Rwibutso kidakoreshwa nawe abijyanamo.

Ntibansekeye niho yahereye avuga ko iperereza ryakozwe rituzuye kuko muri abo bose habajijwe Meya Bizimana Hamiss gusa kandi abo bose bari bakwiye kuba barabajijwe, akongeramo n’Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe Umuco na Siporo, Ntakirutimana Jean Marie Vianney watanze urufunguzo rwo ku Rwibutso yari asanzwe abika aho yemeye ko bafungura kugira ngo babibikemo.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ku bwiregure bwa Ntibansekeye LeoDomir, bwavuze ko kuba uyu yemera ko yasabwe gukura ibyo bikoresho aho byari biri bitavuze ko yari yemerewe kubijyana mu Rwibutso kuko yari abizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Urukiko rwongeye kubaza Ntibansekeye wakoreraga Akarere ka Musanze kuva muri 2006, niba igihe cyose yagakoreye barigeze babika ibikoresho muri icyo cyumba cy’Urwibutso arwemerera ko byabagaho ariko babikagamo matela n’amazi byifashishwaga mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntibansekeye yakomeje abwira urukiko ko ibyo yakoze yabisabwe, kandi ngo ntiyarokoka ubutabera kubera ko yubatse, asanzwe afite akazi ndetse afite n’uburwayi buzwi ahera ko asaba ko yakurikiranwa adafunzwe.

Urukiko rwapfundiye uru rubanza ruvuga ko umwanzuro warwo uzasomwa kuri uyu wa Kane tariki 9 Ugushyingo 2023, saa tatu za mu gitondo, ku rukiko rw’ibanze rwa Muhoza.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru