Ibitaro bya ADPR Nyamata byatangaje ko byasuzumye nisanga abantu babiri barwaye icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende (MonkeyPox) kimaze iminsi kigeze mu Rwanda.
Umuyobozi mukuru w’ibi bitaro biri ku rwego rwa Kabiri mubya kaminuza, Dr Jean Marie Sebijuri yavuze ko byasuzumye abantu 13 bafite ibimenyetso bisa n’iby’urwaye monkey pox basanga abantu babiri nibo bafite iki cyorezo.
Yakomeje avuga ko umuntu umwe bamusuzumiye ku kigo nderabuzima cya Nyamata undi bamusanga ku kigo nderabuzima cya Ntarama.
Yagize ati: "Twabonye abantu babiri bafite Monkeypox mu bantu 13 basuzumwe. Ibizamini biheruka muri Ntarama byasanze bane mu bantu batanu nta cyorezo bafite, ariko umwe aracyakurikiranwa ngo turebe."
Yakomeje avuga ko bagikurikirana ibindi bizamini bafashe kandi abasanzwemo icyorezo bashyizwe ahabonyine kugira ngo bitabweho.
Mu kwita kuri iki cyorezo, ibitaro bya ADPR Nyamata, byashyizeho itsinda ryo gukurikirana abakekwaho icyorezo mu bigo nderabuzima bakorana bafashijwe n’abaturutse muri laboratwari y’igihugu ku buryo ibizamini bizaboneka mu minsi ibiri.
Nubwo Ibi bitari bivuga ko birimo gukurikirana abanduye Monkeypox, Umuyobozi wabyo aravuga ko ahagenewe abashyirwa mu kato ari hato bityo bari kwifashisha ibigo nderabuzima.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, mu kiganiro na Imvaho nshya, agira inama abaturage yo kwita ku isuku n’izindi ngamba zashyizweho mu kwirinda kwandura cyangwa kwanduza iki cyorezo.
Yagize ati: “Icya mbere iyi ndwara irahari kandi abaturage turabasaba kugira isuku bakirinda kuramukanya no guhoberana. Twifuza ko babimenya kare kugira ngo twirinde ko twarwaza abaturage benshi.”
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyamata buvuga ko buri kuvura abarwaye iyi ndwara bukoresheje imiti y’amantibiyotike, placetamol zigabanya umuriro, ibyo kunywa byifashishwa mu kurwanya umwuma bishobora guterwa n’ibiheri (Hydratation), imiti igabanya kwishimagura cyangwa kocyerwa n’indi miti gakondo ishobora kuzajya yifashisha mu kuyoga [Ntibarahabwa umurongo wayo].


















