Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Bugesera: Kutamenyeshwa ku gihe gahunda yo gusaranganya amazi bibangamira iterambere ryabo

Saturday 21 December 2024
    Yasomwe na


Nubwo kugerwaho n’amazi meza ari uburenganzira bwa buri muntu mu karere ka Bugesera hari abaturage bavuga ko amakuru y’igihe amazi ashobora kuburira no kubonekera batayahabwa ku gihe bigatuma bashobora gusiga imirimo imwe itarangiye bagiye gushaka amazi, bigatuma kandi batabasha gupanga neza indi mirimo yabo ikenera amazi ya buri munsi.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera baganiriye na Mamaurwagasabo, by’umwihariko abo mu murenge wa Nyamata, urimo igice kinini cy’umujyi w’aka karere hamwe n’abo mu murenge wa Musenyi bihana imbibi, bavuze ko bajya kubona bakabona amazi meza aragiye no kugaruka bataba bazi isaha ari bugarukire.

Ibi ngo bituma umuturage atamenya uko apanga gahunda ze ndetse rimwe akaba yafata urugendo akajya mu gishanga kuvoma amazi atari meza yagera mu rugo akumva ngo ya mazi yagarutse.

Kamugisha Regis, utuye mu murenge wa Musenyi yagize ati: “Hano ku Murago amazi ni nk’impuhwe batugirira. Rimwe ngo yaje nabwo nijoro, wagera kuri robine ngo aragiye, mbese ukibaza uyohereje niba azi ko abantu bose barangije kuvoma. Babifata nkaho amazi wenda ari ikintu dukenera rimwe na rimwe.

Akomeza agira icyo asaba inzego bireba, ati: “Bajye bihangana byibuze batubwire ngo kuwa kangahe tuzavoma umunsi wose, tumenye ko wenda ejo atazagaruka ariko twabimenye, kuko iyo ugiye guhinga amazi ataraza wagaruka ukumva ngo yaje ahita agenda wibaza niba umuntu atazagira ikindi akora akajya abanza agategereza amazi.”

Ku batuye mu murenge wa Nyamata, bo bavuga ko amazi agerageza kuboneka, ariko iyo abuze bisaba ko ari bo babaza icyabaye, batamenyeshwa mbere.
Ibi bishimangirwa na Ndayambaje Jean de Die ucunga ivomero ryo mu mudugudu wa Nyakwibereka, mu kagari ka Kayumba mu murenge wa Nyamata.

Yagize ati: “Hari igihe wenda nko mu kwezi ashobora kuburamo rimwe cyangwa kabiri, ariko ntabwo bikunda kubaho kuko ubundi kenshi abura mu gihe cy’izuba gusa. Iyo abuze ndahamagara nkababaza, kenshi bakambwira bati ’ni pane yabayeho’ cyangwa se bati ’ni ikibazo rusange nimwihangane turimo kubikurikirana’.”

Umuyobozi w’ikigo cy’amazi, isuku n’isukura, WASAC, ishami rya Bugesera, Vedaste Tuyisenge avuga ko gutanga amakuru y’amazi bibaho, kuko bagira gahunda y’isaranganya iba ku rubuga rwa WASAC, bityo iyo hari abayabuze haba hari gusaranganywa.
Yagize ati: “Hari abatagira ikibazo bayabona buri gihe, hari ibindi bice bigira ikibazo. Umuntu wese wagira ikibazo yatumenyesha kuko nimero zacu ntaho zitaba no ku rubuga rwa WASAC zibaho; aho nyakwibereka ni hafi y’ishami ryacu, ntabwo Babura uko batugeraho”.

Ku bijyanye n’ibice bya Bugesera bisarangwanywa amazi nko mu murenge wa Musenyi, WASAC Ishami rya Bugesera rivuga ko hari uburyo ritangamo amakuru ku gihe babonera amazi.

Yakomeje agira ati: “Mu murenge wa Musenyi turabasaranganya, babona amazi kabiri mu minsi 10. Iyo twapanze gahunda nk’iyo y’isaranganya igihe bayaboneye bagombye kuvoma ku buryo babika amazi kuko ntiturabona ubushobozi bwo gutanga amazi buri munsi. Ubwo se wabona amazi kabiri mu minsi 10 ukumva bishimishije? Ku gutanga amakuru, abayobozi baho baba umuyobozi w’umurenge, ab’utugari baratubaza baratubaza hanyuma bagakorana inama n’abaturage mu nteko bakabibasobanurira, dutangaza iryo saranganya, haba ku biro byabo ndetse no kui website ya WASAC n’ahandi duhurira n’ubuyobozi bw’umurenge; umuntu wese washaka kumenya iyo gahunda arayimenya.”

Umuryango WaterAid uvuga ko wageze mu karere ka Bugesera mu 2010 usanga akarere kageze ku gipimo cya 25% mu kugeza amazi meza ku baturage none ubu bageze ku gipimo cya 75% muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST1).

Mu Rwanda abaturage bagerwaho n’amazi meza bageze ku gipimo cya 82.3% naho abagerwaho n’ibijyanye n’isuku n’isukura ni 72.1%.

Intego ya 6 mu ntego 17 z’Iterambere rirambye kugeza mu 2030, (SDGs) ivuga ko buri muturage agomba kugira amazi meza n’isukura, u Rwanda rwo rukaba rifite intego ko mu 2029 buri munyarwanda zaba agerwaho n’amazi meza 100%.

Bugesera ni kamwe mu turere duhura n’ikibazo cy’ibura ry’amazi mu ntara y’Iburasirazuba

Yanditswe na Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru