Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ingamba nshya zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, zakuyeho gahunda ya Guma mu karere ku uturere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara twari twaragumishijwe muri gahunda ya Guma mu Karere kubera ubwiyongere bw’icyorezo.
Ibyemezo bya Guverinoma byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Werurwe 2021, bizatangira kubahirizwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021.
Izi ngamba nshya ariko bitandukanye n’ahandi mu gihugu, mu turere twa Nyanza na Gisagara, ingendo zirabujije guhera saa moya z’ijoro kugera saa kumi z’igitondo.
Ni mu gihe mu bindi bice by’igihugu, ho ingendo zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugera saa kumi z’igitondo naho ibikorwa by’ubucuruzi byo bigomba gufunga saa mbili kugira ngo abantu bagere mu ngo nta muvundo mu nzira.
Mu zindi mpinduka, Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (za bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara, mu gihe zari zimaze iminsi 15 zemerewe gutwara 75%.
Abatwara za bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera, kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.
Utubari n’imikino y’amahirwe byakomeje gufunga, inama nazi zikomeza kwemererwa kwitabirwa n’abatarenze 20% by’ubushobozi bw’ahabera inama abarenzeho bagasabwa kubanza kwipimisha covid-19.

















