Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kagogo n’indi mirenge itandukanye mu karere ka Burera bakora muri VUP, baravuga badaheruka guhembwa none barataka inzara.
Bavuga ko biziritse umukanda, bakaba bifuza ko aya mafaranga bajya bayabonera ku gihe akabafasha gukemura ibibazo bafite bijyanye n’imibereho.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu karere ka Burera aho yasanze hari abaturage barimo gutaka inzara bavuga ko baheruka guhembwa mu kwezi kwa Mata 2023.
Umwe muri aba baturage witwa Sekabuga Innocent yagize ati: "Dukoze muri VUP igihe kirekire ariko ntabwo duhembwa neza ndetse bikomeje kutugiraho ingaruka kuko ntiturishyura n’ubwisungane mu kwivuza, twabaye ba bihemu aho dutuye dufite amadeni menshi, turasaba ko twakwishyurwa, cyokozeze dufite ikizere ko leta itambura bazayaduha."
Undi muturage yagize ati: "Tumaze amakenzeni 21 tudahembwa, ubu bandimo ibihumbi bigera muri 200, urabona turacyakora imirimo, ubu twiziritse umukanda inzara imeze nabi rwose, nukwihangana naho ubundi tubayeho nabi mutuvugire."
Aba baturage bakomeza bavuga ko batinze kwishyura ubwisungane mu kwivuza bitewe nuko batarahabwa amafaranga. Iyabo ariho bahera basaba inzego zibishinzwe kubakemurira ikibazo bakishyurwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagogo Bwana Mwambutsa Amani Wilson w’umurenge wa Kagogo yavuze ko ikibazo bakizi kandi barimo kugikurikirana, kizakemuka vuba.
Yagize ati:"Birumvikana ikibazo turakizi kandi natwe turi kugikurikirana, gusa mu gusoza umwaka w’ingengo y’imari twari dutegereje ko amafaranga yongera kuboneka twari twandikiye akarere, ariko sisiteme yabaye nk’iyanga, natwe ubu ntabwo sisiteme irakunda ariko twakoranye inama nabo tubaha ikizere ko turimo kubikurikirana kandi biri bukemuke vuba."
Aba baturage kandi baravuga ko baramutse bishyuwe aya mafaranga yabafashe mu gukemura ibibazo bijyanye n’imibereho y’ubuzima bwabo, cyane ko ngo bahora babwirwa ko amafaranga azaza ariko amaso yaheze mu kirere.




















