Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abaturage bo mu karere ka Burera bakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka y’u Rwanda na Uganda bavuga ko muri iyi myaka igera kuri itatu imipaka ihuza ibihugu byombi imaze ifunze bamwe muri bo bakoraga nk’abarembetsi bakanyura inzira zitemewe zizwi nka Panya, mu rwego kugira ngo badasorera ibicuruzwa ariko ubu bagiye kujya banyura mu nzira zemewe ubwo imipaka y’u Rwanda na Uganda izaba yongeye gufungurwa.
Kamili Enock ni umwe mu baturage baturiye umupaka wa Cyanika, yavuze ko yigeze kujya akunda kujya muri Uganda anyuze mu nzira zitemewe gusa avuga ko kuba bari bamaze kumenyera kutajyayo batazasubira muri izo nzira we yise inzira zo kwiyahura.
Yagize ati "Nanjye kera batarafunga umupaka nakundaga kwambuka ngiye gushakisha imari muri Uganda, nkanga kunyura ku mupaka kugira ngo batansoresha ariko kuva bafunga imipaka sinigeze nongera gutekereza kujyayo."
Uyu muturage akomeza avuga ko imipaka nifungurwa agiye kujya yambukira ku mupaka wemewe , niba hari n’ikintu azanye agisorere aho kujya gushyira ubuzima bwe mu Kaga.
Yagize ati "Hari ubwo umuntu yambuka aciye panya, yakwikanga akagwa hasi akavunika, yewe akaba yahura n’ibindi byango ariko ubu rero twazibukiriye izo nzira."
Bizimana John nawe ni umucuruzi, uvuga ko mbere bagifunga umupaka yumvise ubuzima bwe busa nubuhagaze ariko arishimira ko bongeye gufungura.
Yagize ati "Urabona nkanjye ndi umucuruzi hano hafi n’umupaka, bakimara gufunga imipaka narihebye, kuko hari igihe nagendaga mfite n’abasombezi (Abakarani) tugaca Panya tukazana ibintu byinshi; umuceri, isukari n’ibindi dutinya umusoro, ariko ubwo bafunguye tuzajya tunyura ahemewe kuko twari tumaze kumenyera iby’iwacu. Kandi Njyewe ubwanjye muri iyi minsi nabonye agaciro k’umusoro, reba nk’iri soko leta yatwubakiye, mbese twarishyimye cyane."
Hari abaturage bo mu tugari twa Kiringa, Kabaya, Kayenzi two mu murenge wa Kagogo bahitamo guca mu rihumye abayobozi b’inzego z’umutekano, bakanyura inzira za panya cyane ko badakora urugendo rurerure, nabo bavuze ko batazasubira kujya banyura muri izi nzira.
Ubusanzwe akare ka Burera kagizwe n’imirenge 17 muriyo itandatu ni yo ihana imbibi n’igihugu cya Uganda
Umukapa wa Gatuna ugiye gufungurwa nyuma y’icyumweru kimwe gusa Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa perezida Museveni asuye u Rwanda, aho yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame bavuga mu minsi ya vuba ibihugu byombi bishobora kongera kwiyunga, nkuko Muhoozi yabitangaje abinyujije Ku rukuta rwe rwa twitter.















