Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more

Musanze: Bitewe no kutagira amasambu abasore n’inkumi mu basigajwe inyuma n’amateka bashakira mu nzu z’ababyeyi babo bagatera akabariro abana bumva

Friday 10 June 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu babyeyi bo mu cyiciro cy’Abanyarwanda basigajwe inyuma n’amateka batuye mu karere ka Musanze mu Murenge wa Shingiro, mu kagari ka Mudende baravuga ko babangamiwe n’abana babo bashakira mu nzu z’ababyeyi byagera mu ijoro bagatera akabariro ababyeyi n’abana bari muri iyo nzu bumva, ibintu bavuga ko bikomeje kwica umuco nyarwanda.

Babitangarije umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge wa shingiro ufashe kuri Pariki y’igihugu y’Ibirunga, ukaba n’umwe mu mirenge y’icyaro igize akarere ka Musanze.

Umwe mu basigajwe inyuma n’amateka witwa Uzamukunda mu mvugo yavuze ko bahoze bafite amasambu ya gakondo hafi na Parike y’Ibirunga, mu gihe cyo kuyagura babakura muri ayo masambu babatuza mu midigudu, buri muryango bawuha inzu imwe itagira isambu bazakuraho ibibanza byo kubakira abazabakomokaho.

Yakomeje agira ati, "Kubera ko baduhaye isambu nto dutujwemo mu midugudu, abana bacu iyo bageze mu gihe cyo gushinga ingo tubaha icyumba kimwe mu nzu twubakiwe na Leta, ku buryo usanga inzu imwe ibamo imiryango irenga itatu kandi ntakundi twabigenza.

Mu gihe cyo kubaka urugo iyo umwe abishatse usanga inzu yose turi muri icyo gikorwa, kandi haba harimo n’abana bato bigatera isoni, ibi bintu byica umuco cyane kandi bidutera ipfunwe n’ikimwaro."

Maseseko Charles kuri we asanga kutagira amasambu ahagije ariyo ntandaro yo kubura ubwisanzure mu nzu kandi bikurura n’amakimbirane mu mibanire kuko usanga byadogereye, batongana buri munsi .

Yagize ati "Rwose ubu dufite ikibazo gikomeye cyane, iyo umuhungu agiye gutera akabariro ubwo barumuna be bararanaga ku buriri basabwa guhita bajya gushaka aho baba, bakajya nko mu yindi miryango; naho haba hari abantu benshi bagatangira kurara mu bikoni hasi cyangwa se hanze, ibi bituma tugira imibereho mibi.

Ikindi abantu babana mu nzu imwe niho dutekera; tekereza gusanga inkono 2 mu nzu imwe, bamwe usanga bavuga ko babaririye ibiryo, bamutwaye isabune n’ibindi. Twifuza ko Leta nibura yaduha amasambu tukajya twubaka inzu z’ababyeyi n’umusore nawe akabona aho yubaka agashaka umugore."

Kabare ni umwe mu basore baduhaye ubuhamya ko yarongoreye mu nzu y’ababyeyi, avuga ko kuba mu nzu y’ababyeyi byakuruye amakimbirane ahitamo kujya kwibera mu kiraro cy’inka.

Yagize ati "Abasigajwe inyuma n’amateka turi abantu babuze aho duherereye mu Banyarwanda, nawe se ntitugira ubutaka uretse imidugudu badutujemo, ibi bituma dushakira mu ngo z’ababyeyi bacu. Nkanjye nazanye umugore mba mu nzu ya data, murumuna wanjye nawe yagiye kurongora inzu itubana ntoya, biba ngombwa ko nshwana n’ababyeyi ubu nituriye mu kiraro cy’inka, kandi uko wumva ngo abasore barongorera mu nzu za ba Se ni nako hari abakobwa barongorerwa iwabo.

Ubu hari abasore bagenzi bacu bagiye my Kinigi kuko barongoreye mu nzu za ba Sebukwe, turifuza ko baduha ubutaka, kuko ubu nibera muri iki kiraro gikinzeho ibiturusu kuko nta gitaka cyo guhoma nakwishoboza kugura."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro Munyentwari Dmascene, yabwiye itangazamakuru ko ikibazo cya bariya Banyarwanda kizwi kandi kirimo gushakirwa umuti.

Yagize ati "Ni byo koko ntabwo ari muri Shingiro gusa, no muri Mudende usanga hari ikibazo cy’amasambu ku basigajwe inyuma n’amateka bafite aho guhinga no gutura hato. Iki kibazo kirazwi tugenda dukora ubuvugizi hose kugira ngo bahabwe amasambu, gusa kuri ubu bafite amasambu bahingamo mu buryo bwa koperative."

Yakomeje agira ati "Ku bijyanye rero no kuba bariya basore barongorera kwa ba Se abandi bakajya kwa ba Sebukwe ni ingeso mbi ikwiye gucika, ahubwo bakwiye kujya bishakamo ingufu bagakodesha."

Mu murenge wa Shingiro harimo imiryango igera kuri 19 y’abasigawe inyuma n’amateka, ariko ubuyobozi bwo ntibuzi neza abasore barongoreye mu nzu za ba Se, ikibazo ngo kirimo gukurikiranwa n’ubuyobozi ku buryo bizezwa ko mu minsi iri mbere kizakemuka.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru