Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Burera: Abasoje amasomo y’igihe gito muri CEPEM biyemeje kwihangira imirimo

Friday 27 January 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abanyeshuri 20 bagizwe n’abakobwa 14 basoje amahugurwa y’igihe gito (Training) ajyanye n’imyuga mu ishuri rya CEPEM TSS riherereye mu karere ka Burera.

Umuhango wo gusoza amasomo wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mutarama 2023, muri CEPEM TSS.

Aba banyeshuri bavuga ko bagiye kubyaza umusaruro ibyo bigiye muri iri shuri mu gihe cy’amezi atandatu bari bamaze biga ndetse bashimangiye ko bagiye kwihangira umurimo ngo kuko bafite byose byibanze.

Ntegerejimana Maxime ni umwe mu banyeshuri basoje amasomo mu bijyanye n’ubukerarugendo, yagize ati: "Abantu dusoje aya masomo y’igihe gito (Shortcourses) hano muri CEPEM tugiye kwikorera natwe twiteze imbere kuko muri iki gihe ntiwategereza ko hari uzaguha akazi, niyo mpamvu natwe dukwiye gukoresha ubumenyi twahawe."

Uyu munyeshuri akomeza avuga ko bize ibijyanye no kuyobora ba mukerarugendo (Tour guiding), gukora mu mahoteli (Houses keeping), kubungabunga amapariki ndetse n’ibindi byose bishamikiye ku bukerarugendo.

Iradukunda Divin ni umwe mu banyeshuri barangirije muri CEPEM ndetse agira n’amanota menshi yavuze ko afite inzozi zo kuzikorera .

Ati:"Nanjye ndumva nshaka kuzikorera, kuko iwacu ni mugace kajyanye n’ubukerarugendo niyompamvu nzakoresha aya mahirwe ngashinga kampanyi yanjye iyobora ba mukerarugendo bityo ngashyira mu ngiro ibyo nize , kuri ubu ndetse mfite na Buruse ya leta nzajya kwiga muri kaminuza ninsoza nanjye nzihangira umurimo."

Mu bindi aba banyeshuri bahurizaho ngo ni uko uwize umwuga adasonza ari naho bahera bashishikariza abandi kwiga imyuga kugira ngo bazabashe guhangana ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi w’iri shuri Mushakamba Faustin avuga ko yatekereje icyazatuma atanga umusanzu ku gihugu ndetse ashimira na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda uyoboye Igihugu gifite umutekano.

Yagize ati: "Nanjye ubwanjye nize umwuga ujyanye n’ubwubatsi, bityo byatumye nanjye nka Muzehe Mushakamba nshinga ishuri kugira ngo ntange umusanzu wanjye ku gihugu binyuze mu guha abana b’u Rwanda ibizabafasha kwiteza imbere mu gihe kizaza."

Mushakamba Faustin umuyobozi mukuru wa CEPEM TSS

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuva ishuri ryashingwa muri 2009 intamvwe rimaze gutera ishimishije, kandi ngo bijyanye n’intumbero y’Igihugu cy’u Rwanda aho muri 2024 abarenga 60% bazaba biga umwuga.

Ati: "Burya kugira ngo umenye umwuga ni ukuwukunda no kuwundisha abandi ariko ibyo byose bijyana n’ikinyabupfura; nanjye kandi nagize uruhare mu gukundisha abakiri bato umwuga ndetse nabo bakwiye kubigira intego mu buzima bwabo bwa buri munsi bakabikunda."

Ndagijimana Jean Damascene uba mu ishami ry’uburezi ku rwego rw’akarere ushinzwe amashuri y’Isumbuye, aya tekinike imyuga n’ubumenyingiro nawe yashimiye byimazeyo abagize igitekerezo cyo gushinga iri shuri ndetse asaba abarangije gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Mu mwaka ushyize wa 2022 muri CEPEM TSS abanyeshuri bose uko bari 53 batsinze neza 100%, aya mahugurwa aterwa inkunga na (SDF) ndetse na Banki y’Isi.

Kuri ubu mu Karere ka Burera hari amashuri ya (TSS) agera kuri 7, bakagira na (TSS wings 5) , yose hamwe akaba amashuri 12 yigisha imyuga.

Umuyobozi mukuru w’ishuri yahawe icyemezo cy’ishimwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru