Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu karere ka Burera, Umurenge wa Cyanika mu kagari ka Gisovu, umudugudu wa Hanika hari muturage witwa Ntawiha Vestine ufite imyaka 38, uvuga ko abayeho mu buzima bubi ngo bitewe no kurara mu gisa n’ikibuti mu gihe abaturanyi be nabo bamusabira icumbi.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu murenge wa cyanika yasanze uyu muturage ari kubogoza arira yibaza impamvu ubuyobozi bureberera abaturage butufasha kubona aho ahengeka umusaya ibintu abona nko kuba bamwirengagiza.
Ntawiha Vestine yagize ati:"Maze imyaka irenga 10 muri iyi nzu ababyeyi bansigiye batarapfa, abayobozi bahora bambwira ngo bazampa isakaro ariko narategereje amaso ahera mu kirere, imbeho nukurara iranyica , ngatira ihema nkiyorosa, ndara mfite ubwoba ko ibisimba bizandiramo , muri iki gihe ndi mubuzima bugoye cyane."
Uyu muturage yakomeje agira ati:" Ndatakambye bamfashe banyubakire iyi nzu , nibangirire neza bandwaneho , ndara mfite nubwoba ko bazansangamo bakanyica cg bakazampohotera , hari uwigeze kuza any uza ukuboko hano mu idirisha ndatabaza ariruka , mumbwirire abayobozi bamfashe."
Ku ruhande rw’abaturanyi nabo bavuga ko uyu muturage nta hepfo na ruguru agira bivuze ko nta bushobozi afite aho bamusabira byibuze ko yasakarirwa iyi nzu muri ibi bihe by’imvura, abayeho nabi namwe murabibona rwose.
Umuyobozi w’agategenyo w’Akarere ka Burera Bwana Nshimiyimana Jean Baptiste yavuze ko iki kibazo cy’uyu Muturage agiye kukigira umwihariko hanyuma bakagikurikirana kugira ngo atabarwe.
Meya aragira ati:" Ngira ngo icyo duteganya nukumufasha, n’uyu munsi twakoze inama n’aba Gitifu b’imirenge kugira ngo bagenzure barebe niba bene abo baturage batishoboye bahari, uyu muturage tugiye kumugira (Priority) ndaza guhuza nabo dukorana kugira namugeteho vuba abe yafashwa."
Tuzakomeza gukurikirana iyi nkuru kugira ngo turebe niba ibyo umuyobozi w’Akarere ka Burera avuze byarashyizwe ngiro.




















