Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Burera: Barashinja Ngali kubishyuza imisoro ntanyemezabwishyu

Monday 25 March 2024
    Yasomwe na


Abacuruzi b’inka bo mu karere karere ka Burera, by’umwihariko abarema isoko ry’amatungo ryo mu murenge wa Butaro barashinja kompanyi ya Ngali kubishyuza imisoro itagira inyemezabwishyu, icyo bakeka nk’amanyanga.

Aba bacuruzi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga aho igiterane cy’inka kiri, asanga bishyura amafaranga mu ntoki badahabwa gitanse igaragaza ko bishyuye n’icyo bishyuriye.

Bavuga ko ndetse hari igihe bagera mu nzira babura inyemezabwishyu bakishyuzwa andi mafaranga.

Umwe muri aba bacurizi wanze kwivuga amazina yagiye ati:"Hano muri iri soko ry’amatungo nta gitanse baduha, ubwo iyo ugiye gusora ufata ibihumbi bitatu kuri buri nka ukayahereza uriya mukozi wa ngali, aba afite agakayi akwandikamo warangiza ukagenda, gusa hari igihe ugira ibyago waba ugeze hirya ugahura n’undi mukozi wa Ngali akakubaza aho wishyuriye. Iyo ubuze iyo gitanse nawe arongera akakwishyuza, iki kibazo kiraturemereye nk’abacuruzi b’amatungo dukeneye ubuvugizi."

Undi muturage witwa Twahirwa yagize ati: "Twarumiwe hano muri iri soko! Mbere twishyuraga ibihumbi bibiri kuri buri nka bakaduha gitanse, ariko ubu basigaye batwishyuza bitatu bitagira inyemezabwishyu, tukibaza impamvu bikorwa gutyo. Cyakoze bandika amazina mu ikayi. Turasaba ko bajya baduha inyemezabwishyu nyuma yo kwishyura kuko ibi bikorwa tubifata nk’amanyanga."

Bakomeza bavuga ko bibaza n’impamvu umusoro bawuzamuye ukava ku bihumbi 2000 ugashyirwa ku 3000 nta gisobanuro, kandi ngo waratisha (wabura umuguzi) inka utigeze ucuruza nabwo ugasora, ibi nabyo ngo bikomeje kubateza igihombo gikomeye.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Butaro, Bwana Kayitsinga Faustin avuga ko iki kibazo kijyanye no kwishyura ntanyemezabwishyu agiye kugikurikirana, ngo nibwo yakimenya.

Yagize ati: "Turaza kubikurikirana, sinavuga ko ibyo muvuze atari byo ariko ubusanzwe hariya mu isoko haba abakozi ba Ngali, nibo bafata imisoro kandi iyo bafashe imisoro bajya kudekarara ku buryo kugira ngo buri wese abone inyemezabwishyu. Habaye hari ukora ayo makosa yo kudatanga inyemezabwishyu byaba ari ikibazo ku buryo byaza gukosorwa bakajya bacuruza bishimye."

Ku kijyanye n’umusoro abacuruzi bavuga ko wazamutse, Gitifu yavuze ko amafaranga yishyurwa aba yaragenwe n’itegeko, ndetse ngo habaye hari uwishyura amafaranga ataragenywe n’itegeko nabyo ngo byakurikiranywa bigakosorwa.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru