Mu kagari ka Nyagahinga, mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera, hadutse amatsinda y’ibimina mashya yiswe "Jugumila" ari gukorerwa mu ngo z’abaturage hagashyingirirwamo n’abana batarageza imyaka y’ubukure, bakabana nk’umugore n’umugabo.
Abemeye kuganira na Mamaurwgasabo TV ubwo bageraga mu kagari ka Nyagahinga aho bibera, bavuze ko kugira ngo batange ubuhamya bw’ibi bintu, bavuze ko ibi birirori by’aya matsinda byiswe Jugumila, kugira ngo bibe Gitifu w’Akagari na Mudugudu babanza guhabwa ruswa y’amafaranga.
Umwe yagize ati: ”Ibi bibina byiswe Jugumila, kugira ngo bibe bari kubanza kutwaka ruswa, Gitifu w’Akagari ni 30,000frw Mudugudu ni 20,000frw, yose hamwe ari kugenda angana n’ibihumbi 50,000frw.”
Undi muturage yagize ati: ”Abantu bishyira hamwe bakazahurira mu rugo rwawe, hanyuma murabyina mugakoteza amafaranga, mu gafashanya. Igiteye impungenge ni abana bashyingirirwamo ari bato, kuko iyo mumaze kubyina uhita ujyana n’umusore mukajya kubana nk’umugore n’umugabo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagahinga Ngendahimana Barayagwiza Jean Marie Vianney yemereye MAMAURWAGASABO TV ko bahagaritse aya matsinda ya Jugumila, bitewe nuko abana bashyingirirwagamo batarageza imyaka y’ubukure.
Yagize ati: ”Kimwe mu byatumye ayo matsinda ya Jugumila tuyahagarika nuko abana bari batangiye kuraruka, bagashyingiranwa muri ibyo birori cyane ko baba batarageza n’imyaka y’ubukure, niyo mpamvu twababwiye ko babanza kuzuza ibisabwa kuko twaganiriye n’abakuriye aya matsinda.”
Igitera ubushyuye abo bana kugira ngo bemere gushyingirwa badakuze nk’uko Gitifu yabisobanuye nuko iyo ugezweho gufata amafaranga mu kimina ari umwana abona afashe ibihumbi magana 600frw mu ntoki bahita bamuha umusore bakajya kwibanira akumva ko ishingiro ry’ubuzima yarishyikiriye.
Uyu muyobozi w’Akagari abajijwe ku bijyanye n’aya mafaranga bahabwa nk’inzego z’ibanze kugira ngo abaturage bemererwe gutegura ibi birori, yabihakanye yivuye inyuma, ko nta mafaranga arabasha kwakira ngo kubera ko ari mushya muri aka kagari.
Itegeko ry’umuryango mu Rwanda riteganya ko imyaka yo gushyingirwa mu Rwanda ari 21, cyakora hashobora kubaho gushingira ugeze ku myaka 18 y’amavuko igihe byemejwe n’ushinzwe irangamimerere ku karere ku mpamvu zateganyijwe.
Icyaha cyo gushyingira imburagihe itegeko rigihanisha igifungo kiri hagati y’amezi 6 n’ imyaka 2 y’igifungo, cyangwa se uwagikoze akaba yacibwa ihazabu ya 300,000frw kuzamura.
Inkuru ya Jean Claude Ndayambaje





















