Mu murenge wa Kinoni ,mu karere ka Burera mu dusantere dutandukanye, hari insoresore zikitwikira ijoro zikambura abaturage ibyabo ndetse bamwe ngo zirabakubita zikabagira intere.
Izi nsoresore ngo ziba zimaze kunywa inzoga z’inkorano ziganje muri aka gace zikunze guteza umutekano muke.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yageraga mu karere ka Burera, aho basaba ko inzego z’umutekano zahagurukira iki kibazo kibangamiye abaturage.
Manikiza Cyprien utuye mu kagari ka Nkumba , yagize ati: "Bamara kunywa inzoga z’inkorano za Kunja, imitaragweja,.bagakora urugomo bakarwana, bamwe bagatega abantu bitahiye nijoro bakabambura utwabo, bakagukubita, bakakwambura telefone n’ibindi umuntu aba afite. Turasaba ko inzego z’umutekano zabahagurukira kubera ko baratujogoroje."
Undi muturage witwa Rwabarinda Anastase yagize ati: "Ni insoresore zimwe zanze gukora, zihengera ijoro rigeze zikambura abantu bitwikiriye ijoro; hari igihe police ibafata bwacya ukabona bagarutse, akaza yigamba ku bantu, yidegembya avuga ati ’ko mwangambaniye murabona batandekuye?’ Turasaba ko leta yajya ibahana by’intangarugero kugira ngo n’ababandi batinye, bareke iyi ngeso yo guhohotera abantu. "
Aba baturage bakomeza bavuga ko hari nubwo umuturage ataha agasanga aba banyarugomo bamutegeye munsi y’urugo iwe ndetse ngo hari n’umuturage uherutse gukubitwa inkoni nyinshi kuri ubu akaba arwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri biherereye mu mujyi wa amusanze.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yavuze ko hari ingamba bafashe, zirimo kushyiraho uburyo urubyiruko ruhurizwa hamwe rukihangira imirimo no gushyiraho Intore mu biruhuko.
Yagize ati: "Twashyizeho gahunda y’intore mu biruhuko, kandi iki gihe turimo n’igihe cy’impeshyi imirimo imwe iba yaragabanutse kubera ko akarere kacu ka Burera ni abahinzi n’aborozi bityo ugasanga izo nsoresore zigendagenda. Ubu urubyiruko kuva ku myaka 6-18 barimo guhurira hamwe, biga ku byerekeranye no kugira imyitwarire iboneye no kugira indangagaciro na kirazira, turigushyira n’ingufu mu buryo urubyiruko rwajya ruganirizwa mu kwihangira imirimo, kwihuriza mu matsinda. Ubwo inzego zose dukwiye guhaguruka tugashyiramo imbaraga, ngiye kubikurikirana ku buryo iki kibazo kizacika."
Mu bindi abaturage badutangarije ngo nuko izi nsoresore Polisi y’u Rwanda izifungwa hanyuma bamara iminsi bakarekurwa bakagaruka bakanira uwabatangiye amakuru, bityo bidegembya ko ntacyo babaye. Bakifuza ko bajya bafunga bene abo banyarugomo ngo bakararamo igihe runaka kugira ngo bazagaruke nibura barikosoye.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje


















